Imyidagaduro

Wema Sepetu yavuze ihohoterwa rikomeye yakorerwaga na Diamond harimo no gukubitwa buri munsi

Wema Sepetu yavuze ihohoterwa rikomeye yakorerwaga na Diamond harimo no gukubitwa buri munsi

Umukinnyi ukomeye wa filime muri Tanzania, Wema Sepetu yavuze ihohoterwa yakorerwaga n’umuhanzi Diamond Platnumz ubwo bari mu rukundo kuko yamukubitaga.

Aganira n’ikinyamakuru cyo muri Tanzania, Wema yavuze ko kimwe mu bintu yibuka kuri Diamond ari ukuntu yajyaga amukubita.

Yagize ati“ikintu nibuka cyane ni inkoni ye. Yari mbi ariko narabishakaga ko ankubita kuko nyuma yo kunkubita yarampozaga, bikanshimisha.”

Akomeza vuga ko impamvu yabicecekaga ntabivuge ari uko yakundaga uyu musore byo gupfa.

Yanavuze ko hari n’igihe basaza be bigeze kubona ko yamukubise ndetse bashaka no gutanga inkuru mu itangazamakuru ariko akababuza ababwira ko we abyishimira nta kibazo na kimwe kirimo.

Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania wa 2006 yavuzwe mu rukundo cyane n’uyu muhanzi kuva 2012nariko baza gutandukana mu mpera za 2014.

Wema Sepetu avuga n'ubwo Diamond yamukubitaga ariko yishimiraga uburyo amuhozamo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Calvin
    Ku wa 11-07-2020

    Hahaha birana nsekeje
    Ase diamond aft ikihe
    Kibazo kuburyo yikoza
    Isoni natwe akadu
    koza isoni nka bafana pee! Aaapu

To Top