Imyidagaduro

Wema Sepetu yashimiye abamwifurije ubukwe bwiza

Wema Sepetu yashimiye abamwifurije ubukwe bwiza

Umukinnyi wa filime ukomeye muri Tanzania akaba yaranabaye nyampinga w’iki gihugu 2006, Wema Isaac Sepetu yashimiye Imana kubona abantu batandukanye barimo abafana be bamwifuriza gushinga urugo kandi akagira ubukwe bwiza.

Ibi Wema yabitangaje nyuma y’inkuru zakwirakwiye ku mbuga nkoranyamba zivuga ko yakoze ubukwe bitewe n’amafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga agaragara nk’umugeni, akaba yatangaje ko afite ibyishimo kubona abantu bamwifuriza ubukwe bwiza akaba yizera ko n’Imana izumva amasengesho ya bo.

Aganira na Global Publishers yagize ati“maze kubona uburyo abantu bankundamo banyifuriza urugo rwiza nyuma y’uko mvuze ko narushinze, ndasaba Imana ngo ihe umugisha ibyifuzo bya bo. Nizera ko ibyo bizaba mu minsi iri imbere ariko ni ku bushobozi bw’Imana yo mu ijuru natwe twese.”

Wema Sepetu wumvikanye mu rukundo n’umuhanzi Diamond Platnumz bakaza gushwana, akitangariza ko yakuyemo inda 2 za nyakwigendera Kanumba, avuga ko n’ubwo yashyize hanze amafoto ameze nk’umugeni ariko nta bukwe yakoze gusa ngo ni mu minsi iri imbere.

Ifoto ya Wema yatumye abantu bakeka ko yakoze ubukwe
Wema Sepetu yashimiye abarimo bamwifuriza ubukwe bwiza
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top