VIDEO: Tidjara Kabendera yaturitse ararira yibutse uko yababaje ababyeyi be
Tidjara Kabendera ni umwe mu bagore bubatse izina mu itangazmaakuru, avuga ko mu buzima bwe bwose ahora ashengurwa n’uburyo yababaje ababyeyi be akabyara akiri umwana atarageza imyaka 18.
Tidjara Kabendera umunyamakuru w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA), aho amaze imyaka irenga 15, ni umwana wa 2 mu bana batanu ba Kantarama Salama na Shinani Kabendera wahoze na we ari umunyamakuru wakoze kuri Radiyo Rwanda na BBC mbere y’uko yitaba Imana mu 2000.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi, Tidjara yavuze ko mu buzima bwe bwose yababajwe n’ukuntu yahemukiye ababyeyi be kandi baramufashaga buri kimwe ariko akaza gutwara inda atarageza imyaka 18.
Yagize ati"Nakoze byinshi, ni amabara ariko uyu munsi sinababyita amabara nabyita umugisha, ariko ababyeyi banjye narabababaje, papa wanjye iyo aza kuba ahari mba musabye imbabazi cyane ariko niduhura nzazimusaba, na mama wanjye ambabarire, uzi kubyara ufite imyaka cumi na? umubyeyi yaguteganyagaho kwiga ukaminuza, yego narakomeje ndiga ariko bakubiswe n’inkuba, nabyaye ntarageza imyaka 18."
"Bamfatiraga ibyemezo bakumva ko bagomba kunshyira mu nzira nziza ariko birangira bigenze kuriya, iriya myaka ababyeyi barayizi, ni imyaka kugira ngo ubone umwana ayisimbutse ushimira Imana cyane, ukavuga uti Mana warakoze[...] kubona umwana wawe w’umukobwa abyariye mu rugo ni ikimwaro ariko ababbyeyi banjye bambabarire."
Yakomeje ashimira se Shinani Kabendera kuko ya muhagazeho aramufasha, ngo iyo ataza kumugira ntazi aho aba ari.
Yagize ati"ntabwo narushye icyo gihe, ababyeyi banjye ndabizi ko bababaye ariko ntabwo bigeze banyereka bwa bubabare kuko baramfashije, bahagararanye nanjye, papa wanjye aho ari, iyo ntangira papa ngo ampagarareho ntabwo nari kuba ndi aho ndi uyu munsi, papa yaravuze ngo umwana wanjye ni ijuru rimugwiriye, ntabwo yigeze asaba kuba yabyara ari muto natwe ntidushobora kumutererana nk’ababyeyi."
Tidjara Kabendera ni umubyeyi w’abana 4, yatangiye gukora kuri radiyo Rwanda mu 2003, amaze imyaka igera kuri 16 muri RBA, uyu mugore wamenyekanye mu biganiro b’igiswayili yatangiriye ku kiganiro se yakoraga cya ‘Hodi Hodi Mitaani’, cyatumye agira abakunzi benshi.
Amaze imyaka 16 muri RBA
Shinani Kabendera(uri hagati) se wa Tidjara ngo yaramufashije cyane akimara kubyara
Reba habo ikiganiro na Tidjara Kabendera
)
Ibitekerezo
Dusabe
Ku wa 21-08-2019Tidjara wikwirenganya nawe byarakugwiririye Pole Rafiki yaangu mungu anakujua wewe nawa toto was ko.