Imyidagaduro

Njya nibwira ko hari aho uri uzagaruka - Queen Cha kuri se Mugemana wavuraga Rayon Sports

Njya nibwira ko hari aho uri uzagaruka - Queen Cha kuri se Mugemana wavuraga Rayon Sports

Muhanzikazi nyarwanda, Queen Cha yongeye kugaragaza agahinda yatewe n’urupfu rwa se Mugemana Charles, aho ubu yemeye noneho ko yitabye Imana nyuma yo kwizihiza umunsi w’umubyeyi w’umugabo (Father’s Day) ntabe yabasha no kumuvigisha.

Ibi yabigarutseho ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 21 Kamena 2026 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe umubeyi b’umugabo (Father’s Day).

Queen Cha, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yifurije uyu munsi se Mugemana Charles wahoze ari umuganga wa Rayon Sports ariko akaba yarapfuye.

Ati "Umunsi mwiza w’umubyeyi w’umugabo, ntwari yanjye, malayika murinzi wanjye."

Yakomeje avuga ko hari igihe ajya atekereza ko umunsi umwe azagaruka.

Ati "Ni iby’agaciro kukugira nk’umubyeyi wanjye, nzahora iteka mbishimira Imana. Igihe kinini njya nibwira ko hari nk’ahantu uri umunsi umwe uzagaruka."

Yashimangiye ko kuri uyu munsi yemeye bidasubirwaho ko yagiye kuko atabasha kumuhamagara cyangwa ngo amwandikire.

Ati "Ubu sinshobora kuguhamagara cyangwa ngo nkwandikire ubutumwa bwiza bw’umunsi wahariwe umubyeyi w’umugabo, nemeye ko wagiye."

"Najyaga nkuha impano, uyu munsi tukawizihizanya, gusa uyu munsi nahisemo kuvuga isengesho nsaba Imana n’abamalayika bayo kubinkorera. Ndagukumbuye, urukundo rwawe ndarugendaba buri munsi. Warakoze kuba papa mwiza, ndagukunda n’umutima wanjye wose."

Tariki ya 13 Mutarama 2026 nibwo inkuru mbi yatashye mu muryango mugari wa Siporo kuko nibwo Mugemana Charles, wari umaze imyaka 30 avura Rayon Sports akaba na se w’umuhanzikazi Queen Cha yitabye Imana azize uburwayi aho yaguye muri CHUK.

Queen Cha aracyashengurwa n'urupfu rwa se
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top