Imyidagaduro

VIDEO: Sunny yiyemeje gukomeza kwambara ubusa atitaye ku bazahagarika umuziki we

VIDEO: Sunny yiyemeje gukomeza kwambara ubusa atitaye ku bazahagarika umuziki we

Umuhanzi ufatwa nk’umunyadushya nomero ya mbere muri iki gihe, Sunny yashimangiye ko adateze kuzahagarika kwambara ubusa yamamaza umuziki we atitaye ku bazamuha akato.

Ubusanzwe yitwa Ingabire Sunlight Dorcasie akaba asanzwe aba mu gihugu cya Thailand. Ubu ari mu Rwanda nyuma y’igihe cyari gishize yirirwa atanga inyigisho no gukora udushya kuri Instagram.

Yabwiye ikinyamakuru Isimbi.rw ko yaje mu Rwanda kumenyekanisha indirimbo nshya ‘Property’ no gukora imishinga afite y’ubucuruzi isanzwe. Yari amaze iminsi akunzwe mu ndirimbo ‘Kungola’ yahuriyemo na Bruce Melody.

Mbere yo gushyira hanze ‘Property’, mu kuyimenyekanisha Sunny yashyize hanze ifoto yambaye ikariso yirabura gusa mu gihe hejuru nta kintu yari yikinze uretse utuntu yashyize ku moko z’amabere ye.

Twamubajije niba nta bwoba bimutera ko umuziki we wazagera igihe ugahabwa akato mu Rwanda bitewe n’indangagaciro z’umuco nyarwanda ahonyora, Sunny yavuze ko azemera agahagarikwa ariko ntareke kwambara uko ashaka.

Yagize ati “Nditeguye, ntabwo ari uko ntazi ko indirimbo zanjye bazazica, ngomba kubikora. Ariko reka nkubwire ntabwo nize, nta diplome mfite, nta kazi nteze kuzabona. Biriya nibyo nshoboye, niwo murimo nshoboye, ni wo nzi reka nywukore. Ntabwo nishe umuco.”

Yongeye ko azi umuco nyarwanda ndetse ko awubaha. Yahise ahishura ko imyambarire ijyanye n’umuco igira igihe cyayo, ahita atanga urugero ko nko mu bukwe ateganya gukora azambara umushanana akikwiza.

Ati “Nzi u Rwanda kandi n’umuco warwo , ninkora ubukwe bwanjye bugomba kuzaba ari ubwa Kinyarwanda. Icyo gihe nzakenyera nambare neza, ibiseke bize, intore…ni umuco.”

Sunny ngo azakora ubukwe mu mwaka wa 2020, ateganya kurushingana n’Umunya-Thailand basanzwe babana.

Ati “Ubukwe bwanjye ndabuteganya mu mwaka utaha. Ibi mvuga ntabwo ari imikino […] Keretse niba ushaka ko mpamagara umugabo wanjye tukakubwira itariki. Nagombaga gukora ubukwe uyu mwaka ariko kubera imishinga mfite narabuhagaritse.”

Sunny ngo ntateze kuhagarika kwifotoza atya kuko ari ko kazi ke
Sunny yaje mu Rwanda kwamamaza indirimbo ye 'Property'
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top