Imyidagaduro

VIDEO: Isomo rikomeye Yvan Buravan amaze kwigira mu muziki

VIDEO: Isomo rikomeye Yvan Buravan amaze kwigira mu muziki

Dushime Burabyo Yvan [Yvan Buravan] mu myaka igera muri 4 amaze akora umuziki avuga ko amaze gukuramo isomo ry’uko iyo umuntu akoze akoresheje imbaraga agera ku nzozi ze uko byaba bimeze kose.

Uyu musore umaze kwigarurira imitima ya benshi mu ndirimbo z’urukundo akoresheje ijwi rye rinyura benshi, amaze kugira ibigwi mu muziki ku ruhando mpuzamahanga aho mu mpera z’umwaka ushize yegukanye igihembo cya Prix Decouvertes, gitangwa na radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, kigahabwa abahanzi b’abahanga baturuka muri Afurika ndetse no hanze yayo.

Aganira n’ikinyamakuru Isimbi, Buravan yavuze ko mu gihe amaze mu muziki amaze kubona ko byose bishoboka, icyo umuntu akoze ashyizeho umutima byanze bikunze akigeraho.

Yagize ati“Nize ko imbaraga ushyize mu bintu by’akazi ukora ni wo musaruro ubona, iyo udakoze ntacyo ubona, iyo ukoze ugira icyo ubona, gishobora gutinda cyangwa ntigitinde, navuga ko isomo rikuru nize ari iryo ngiryo.”

Yvan Buravan w’imyaka 22 yinjiye muri muzika muri 2015, akaba akunzwe cyane mu gihugu no hanze yacyo mu ndirimbo z’urukundo nka Si Belle, Galagaza, Malaika n’izindi.

Ngo iyokoze n’imbaraga byanze bikunze ugera ku cyo ushaka

Reba hano ikigarino na Yvan Buravn

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • nkurunziza job
    Ku wa 19-07-2019

    nukuri nukuri umuziki nyarwanda umajije gutera imbere

IZASOMWE CYANE

To Top