Imyidagaduro

VIDEO: Byinshi kuri nyina wa P Fla watandukanye na nyina afite umwaka umwe

VIDEO: Byinshi kuri nyina wa P Fla watandukanye na nyina afite umwaka umwe

Nzamukosha Hadidja wamenyekanye nk’umunyamakuru kuri Radiyo Rwanda, ni umubyeyi w’abana 7 yibyariye, barimo imfura ye y’umunyamakuru Ingabire Amina n’umuraperi P Fla ndetse n’abandi bana babiri yareze[adoption].

Yatangiye umwuga w’itangazamakuru ari nawo yamenyekaniyemo cyane mu 1996 ubwo yakoreraga Minisiteri yo gucyura impunzi. Mu kiganiro kirambuye na Isimbi.rw yavuze ko yinjiye muri iyi Minisiteri ari umunyamabanga ariko akaza kwisanga yabaye umunyamakuru.

Yagize ati”Natangiye umwuga w’itangazamakuru ndi umunyamakuru muri Minisiteri yo gucyura impunzi, ninjiye mu mwuga w’itangazamakuru mu 1996, nakoreraga Minisiteri yo gucyura impunzi ndi umunyamabanga ariko ndi umunyamabanga mu ishami ry’itangazamakuru, kubera ko icyo gihe abanyamakuru bari mbarwa kuko mu Rwanda nta shuri ry’itangazamakuru ryahabaga, abantu bari barize indimi nibo bitwaga abanyamakuru bakajya kuryiga nanjye nari narize indimi.”

Nyuma yo kugeramo nk’umunyamabanga byabaye ngombwa ko iyi Minisiteri ikenera abanyamakuru na we abona ayo mahirwe atyo, ajya gukora amahugurwa y’igihe gito atangira gukora nk’umunyamakuru wa Minisiteri yo gucyura impunzi.

Hagiye habaho impinduka minisiteri zigenda zihuzwa, Nzamukosha Hadidja aza kwisanga ari muri Minisiteri y’umuryango naho yakoraga nk’umunyamakuru, akora ibiganiro bigatambutswa kuri Radiyo Rwanda.

Nyuma, akazi ke kaje guhagarara yigira inama yo kujya gusaba akandi kuri Radiyo Rwanda, aradepoza nk’abandi aragahabwa.

Yagize ati”Akazi nakoraga karahagaze hanyuma njya gusaba akazi kuri Radiyo Rwanda, ndadepoza bisanzwe hanyuma bampa akazi muri Orinfor, natangiyeyo mu 1998, ntangira dusoma amatangazo menshi cyane yo kubika no kurangisha, twasomaga nk’ijana ariko nkakora n’ibindi biganiro, ari nako nkora amahugurwa menshi nza kuba umunyamakuru mbikesha amahugurwa.”

Nzamukosha Hadidja yakoraga ibiganiro bitandukanye birimo ikiganiro cy’uburinganire n’iterambere, ikiganiro cy’umuryango.

Mu gihe yamaze kuri Radiyo Rwanda ikintu yakuyeyo nk’urwibutso ni uko habagayo akazi gatuma ahora yiga buri munsi, ngo iyo abyibutse akumbura Radiyo Rwanda kuko bari baragiye mu itangazamakuru batararyize byatumaga bashaka kumenya byinshi.

Victoria Mukanganyira ngo ntazamwibagirwa kuko ni we wamufashije kugera ku byo yagezeho kuko yamwigishije buri kintu, ngo yari umubyeyi kuri we, hari inama yamugiriye na n’ubu akizirikana.

Yagize ati “Yarambwiye ati buri gihe ujye ugira amaso ariko ntukarebe, ujye ugira umunwa ariko ntukavuge, ujye ugira amatwi ariko ntukumve. Nkamubaza icyo bisobanuye akambwira ngo njye ndeba ibindeba nkore akazi kanjye. Hari igihe wasangaga nka gahunda yawe bayihinduye bitewe n’imyaka warimo bikakubabaza, nkamwegera nkamubaza akambwira ngo niko bigomba kugenda, ni ukuvuga ngo yarambwiraga ngo njye mvuga ibikwiye.”

Avuga ko isomo yakuye muri uyu mwuga w’itangazamakuru ari ukutitinya ndetse akarifata nk’ikiraro gishobora guhuza abantu.

Nzamukosha Hadidja aganira na Isimbi

Ubuzima bwite bwa Nzamukosha Hadidja

Ntiyagize amahirwe yo kurerwa na nyina umubyara kuko batandukanye ubwo yari afite umwaka umwe gusa w’amavuko, yarezwe na mukase ariko avuga ko atamufata nka mukase ahubwo amufata nka nyina kuko ngo yamureze akiri umwana ndetse ngo yamwigishije gukora cyane, kubaha ndetse no kudacika intege.

Avuka mu muryango w’Abayisilamu kandi bemera gushaka umugore urenze umwe, afite umwaka se yari afite abagore babiri ari nabwo nyina yahise abyara murumuna we bahita batandukana gutyo.

Nyuma yahise atangira kwitabwaho na mukase, buri kintu ni we wakimukoreraga, byaje kuba bibi ubwo yari afite imyaka itatu se na nyina baje gutandukana ntiyamenya aho yagiye, yongeye guhura na we afite imyaka 12.

Ku myaka 16 yaje kubyara imfura ye Ingabire Amina. Icyo gihe yari akiri mu mashuri yisumbuye, ngo yumvise Isi isa n’aho imugwiriye ariheba ariko abifashijwemo n’uyu mubyeyi yamwumvishije ko ubuzima butarangiye ari nabyo byamufashije no gusubira ku ishuri.

Mukase yaramufashije cyane kuko ibibazo byose yanyuzemo byo kubyara akiri ku ishuri yamubaga hafi kugeza aho yajyaga anamwonkereza umwana yagiye kwiga.

Yagize ati”Umubyeyi wandeze yaramfasije cyane, ambwira ko ntagomba gucika intege kuko nibyabaye byose aziko nta ruhare nabigizemo kuko niwe wandeze aranzi neza… Yaramfashije akansigaranira umwana, yaramwonsaga n’ubwo nta mashereka yari afite yamushyiraga ku ibere kugira ngo umwana adasigarana ibibazo narigaga, naratahaga saa sita nkaza nkonsa umwana nkasubira ku ishuri.”

Ntabwo byakunze ko abana na se wa P Fla, Andre Bumaya, yamuteye inda akiri ku ishuri arirangiza undi yaragiye gukorera hanze, agaruka Nzamukosha na we yarashatse baburana gutyo umwe ashaka ukwe n’undi ukwe.Icyo ashimira Bumaya ngo yubahirije inshinano ze ku mwana we P Fla.

Hadidja avuga ko nubwo abantu benshi bafata P Fla nk’ikirara cyangwa se umwana mubi atari byo kuko no mu bana afite uyu muraperi amuziho imigirire myiza.

Yavuze ko nta kibazo na kimwe yahuye na cyo kuko icyo yashakaga cyose yarakibonaga, nta busambo agira ahubwo ngo kwinjira mu muziki cyane bitewe n’ibyo aririmba byatumye yumva ashaka kuba yatandukana n’abandi akabaho ubuzima bwe.

Nzamukosha Hadidja arasaba ababyeyi bose kuba bagira uruhare mu kurerera igihugu bita ku bana bose, umubyeyi ntarebe umwana we gusa ahubwo arebe na wa wundi uza amugana, amutege amatwi amwumve amufashe.

Reba hano ikiganiro kirambuye ku buzima bwa nyina wa P Fla

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • florence
    Ku wa 12-08-2019

    ngewe ndumva bazatora umukobwa urenze gusa abobana barabikora

IZASOMWE CYANE

To Top