VIDEO: Byinshi biteye amatsiko ku ndirimbo ’Akamanyu k’umutsima’ ya Ziraziritse
‘Akamanyu k’umutsima’ yakunzwe by’ikirenga mu Rwanda kuva mu 1999, uwayirirmbye Ziraziritse yanyomoje amakuru y’uko yafunzwe kubera iyi ndirimbo kubera ko ngo hari umusirikare yaririmbye acyurira.
Kwizera Valens uzwi nka Ziraziratse ni we wahimbye ’Akamanyu k’umutsima’ yakunzwe cyane mu Rwanda, iyi ndirimbo yayanditse mu Gushyingo 1999 isohoka muri Nyakanga 2000.
Ni ndirimbo yumvikanamo ubutumwa bubuza abantu kutaryoherwa n’akantu gato uyu munsi ku buryo ushobora no kuba wahemukira umuntu kubera iyo ndonke y’akanya gato kandi nyamara ejo bishobora kuba byakugaruka.
Ziraziritse byavuzwe ko yafunzwe kubera iyi ndirimbo ngo kuko hari umuntu yacyuriraga, aganira na Isimbi.rw yabinyomoje avuga ko atigeze afungwa na rimwe kubera iyi ndirimbo.
Yagize ati”Iriya ndirimbo yavuzweho ibintu na n’uyu munsi bikivugwa kuko aho ngeze barabimbaza, ngo uwayihimbye baramufunze, yavugaga aba n’aba, yacyuriraga aba n’aba ariko biriya byose uko mubyumva n’abakibyumva ni amagambo y’abantu utamenya aho byavuye, cyokora kumenya aho byavuye biroroshye byavuye kuri Satani.”
Yakomeje avuga ko nta muntu n’umwe yacyuriraga muri iyi ndirimbo n’uwo musirikare bavuga ngo sibyo kuko na we ubwe yayihimbye akiri mu ngabo, ngo ni igitekerezo cyavuye ku magambo yo muri Biiliya.
Yagize ati”Ubwanjye nayihimbye ndi umusirikare nabaga mu kigo cya gisirikare i Kanombe, yasohotse kuri cassette nkiri umusirikare, nasezerewe mu gisirikare muri 2001 kandi urumva ko indirimbo yari yaramaze kugera hanze yari ku isoko. Na muntu rero nashakaga kubwira ku giti cye nk’uko abantu babitekereje kuko indirimbo ivuga butumwa.”
“Amagambo arimo yose yanditse muri Bibiliya, nta kintu na kimwe kirimo kitanditse muri Bibiliya, ndetse aho Bibiliya ivuga ngo intare ipfuye irutwa n’imbwa nzima nibura twe twavuze ngo intare ipfuye irutwa n’isazi nzima […] Imyaka yose 12 nabaye mu gisirikare nta musirikare twigeze tugirana ikibazo, turamutse tukigiranye ntabwo nabikubwirira mu ndirimbo. Indirimo ni izo kubwiriza ntabwo ari izo gucyuriraniramo, iryo kosa sinshobora kurikora.”
Ngo iyi ndirimbo nta kibazo na kimwe yigeze igira, nta muntu wigeze ayihagarika cyangwa ngo atoteze uwayihimbye ndetse n’ubu ngo aracyayiririmba aho agiye hose.
Ziraziritse ubarizwa muri Chorale Sinai yaririmbye indirimbo Akamanyu k’umutsima aririmba n’indi yitwa ‘Imana ni sérieux’, ubu akaba arimo yitegura gusohora iyitwa ‘Impumyi zireba n’abaswa bize.’
Reba hano ikiganiro twagiranye na Ziraziritse

Ibitekerezo