Imyidagaduro

VIDEO: Benjamin Gicumbi yarongoye umukobwa bakorana kuri Radio 10(AMAFOTO)

VIDEO: Benjamin Gicumbi yarongoye umukobwa bakorana kuri Radio 10(AMAFOTO)

Umunyamakuru Benjamin Gicumbi yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa witwa Umuhoza Delphine bari basanzwe bakorana kuri Radio 10.

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Nyakanga 2019, bahanye isezerano mu muhango wabereye mu Murenge wa Remera.

Nyuma y’uyu muhango hakaba hari bukurikireho umuhango wo gusaba no gukwa saa 14:00’ uri bubere Kicukiro kuri Rainbow.

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, gusaba no gukwa, aba bombi bateganya kujya imbere y’Imana kuri uyu wa 20 Nyakanga 2019, bazasezeranira muri Kiliziya Gatolika mu misa izabera muri Lycée Notre Dame de Citeaux.

Hagenimana Benjamin wamamaye nka ‘Gicumbi’ mu kogeza umupira kuri Radio10 yaherukaga kwambika impeta y’urukundo umukunzi we Umuhoza tariki ya 30 Ukuboza 2018.

Gicumbi n’Umuhoza Delphine bagiye kubana banakorana kuri Radio na TV10, aho Gicumbi akora mu kiganiro cy’imikino kizwi nka ’Ten zone’ naho Delphine agakora muri Prime 10 kinyura kuri televiziyo.

Akanyamuneza kari kose mu maso ya Benjamin na Delphine
Batuje batagereje ko Gitifu abahamagara bagasezerana
Ni umuhango wari witabiriwe n'inshuti n'abavandimwe b'aba banyamakuru
Gicumbi amanika akaboko arahirira kubana akaramata na Delphine
Delphine nawe yabirahiriye
Nyuma banabisinyiye ko bababye umugore n'umugabo
Delphine na we yabisinyiye

REBA VIDEO IGARAGAZA UKO GICUMBI YASEZERANYE NA UMUHOZA:

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top