Imyidagaduro

Umwihariko ku iserukiramuco ry’abana “Christmas Kids Festival” rigiye kuba ku nshuro ya kane

Umwihariko ku iserukiramuco ry’abana “Christmas Kids Festival” rigiye kuba ku nshuro ya kane

Iserukiramuco ry’abana ngaruka mwaka rizwi nka ‘Christmas Kids Festival’ rigiye kuba ku nshuro yaryo ya kane rifite umwihariko w’ibikorwa bitandukanye.

Iri serukiramuco risanzwe ritegurwa n’ikigo cya Spiderman Game Center mu rwego rwo kwishimana n’abana mu bihe bya Noheli bari kumwe n’ababyeyi babo.

Kuri iyi nshuro, iri serukiramuco biteganyijwe ko rizaba ku itariki ya 7 kugeza ku ya 8 Ukuboza 2019 ku cyicaro cya Spiderman Game Center giherereye i Maska mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali aho buri mwana uzaryitabira azatanga amafaranga ibihumbi bitanu y’u Rwanda (5,000Rwf) agaherekezwa n’ababyeyi be ku buntu.

Abazitabira iri serukiramuco rizibanda cyane ku bikorwa bishingiye ku muco bazasusurutswa n’itsinda ry’abana babyina Kinyarwanda rizwi ku izina ry’Uruyange rw’Intayoberana riherutse no kwitabira irushanwa rya East Africa’s Got Talent bakegukana umwanya wa kabiri.

Nk’uko bigaragara ku kirango gihamagarira abana kuzitabira iri serukiramuco, abana bazarushanwa mu bikorwa binyuranye bishingiye ku muco birimo guca imigani, kwivuga, ibisakuzo, kubyina no kuvuza ingoma.

Mu bikorwa bishingiye ku burezi harimo kwandika, gusoma, kuvuga inkuru, ubugeni no gusuzuma imikorere y’ubwonko bwabo.

Uretse ibyo kandi abana bazakora n’ibindi bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro, kwerekana impano zabo ndetse n’imikino itandukanye.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top