Shema Ngoga Fabrice usanzwe ari perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga sheki itazigamiye.
Amakuru y’itabwa muri yombi ya Fabrice yakwirakwiye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026.
Nubwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rutifuza kuvuga byinshi kuri iyi Dosiye, bwemereye itangazamakuru ko Shema Ngoga Fabrice yatawe muri yombi aho akurikiranyweho gutanga Sheki itazigamiye.
Akaba acumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje ku bindi byaha bifitanye isano n’ibyo akurikiranyweho.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko yari amaze iminsi yitaba RIB ariko akagaruka, gusa uyu munsi yahise atabwa muri yombi.
Shema yinjiye muri FERWAFA ku wa 30 Kanama 2025, nyuma yo gutorerwa mu Nteko Rusange isanzwe hamwe n’abagize komite nyobozi ayoboye
)
Ibitekerezo