Imyidagaduro

Umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Supranational yakoze impanuka

Umwe mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Supranational yakoze impanuka

Queen Mutoni Peace uhatanira ikamba rya Miss Supranational 23019 yakoze impanuka ubwo yarimo ajya mu kiganiro kuri televiziyo.

Uyu mukobwa ni umwe mu bakobwa 20 barimo guhatana mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Supranational 2019, aho bagomba gutoranyamo 15 bazajya mu mwihererero wa nyuma.

Ku mugoroba w’ejo hashize ku Cyumweru, ubwo yari agiye mu kiganiro kuri televizyo ya Goodrich yakoze impanuka amaze kuva kuri moto.

Uyu mukobwa akaba yarikubise hasi agakomereka akananwa, akaba yarahise ajya kwa muganga baramupfuka.

Queen wahawe nimero 13, iyi mpanuka ntiyamubujije kujya mu kiganiro kuko akiva kwa muganga yahise ajya gukora ikiganiro nk’uko yari yatumiwe.

Mutoni Prace akaba ahanganye n’abandi bakobwa 19 barrimo Umutoniwase Rose, Umulisa Divine, Umufite Anipha, Nyaki Benedicta, Neema Nim, Umwali Bella, Uwababyeyi Rosine, Nsabayezu Akanyana, Hagambe Yvette, Gihozo Alda ,Umwari Sandrine, Igiraneza Ndekwe Paulette, Uwase Aisha, Umuhoza Karen, Ingabire Grance, Umutoniwase Anastasie, Umunyana Shanitah, Umukundwa Clemence na Muzirankoni Cynthia.

Tariki ya 1 Nzeri 2019 ni bwo hazaba ijonjora rya nyuma rizasiga hamenyekanye abakobwa 15 bazajya mu mwiherero wa nyuma, aba akaba ari bo bazavamo uzegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2019 akaba ari we uzanahagararira u Rwanda muri Miss Supranational muri Poland mu kwezi ku Kuboza.

Yahawe nimero 13

Yikubise hasi akomereka akananwa

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top