Siporo

Umutoza wa Simba SC arahangayitse bikomeye bitewe na Kagere

Umutoza wa Simba SC arahangayitse bikomeye bitewe na Kagere

Umubiligi utoza ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania, Patrick Aussems nyuma yo kumva ko Kagere yagiriye ikibazo cy’imvune mu Mavubi gutuza byaramunaniye bitewe n’uko akeka ko yaba yagize ikibazo gikomeye kandi ari we yishingikirije.

Mbere y’umukino wahuje u Rwanda na Seychelles, Meddie Kagere yagize akabazo k’imvune mu myitozo ya nyuma yabaye tariki ya 4 Nzeri 2019.

Gusa iyi mvune ntiyamubujije gukina umukino wabaye tariki ya 5 Nzeri maze atsinda igitrego 1 muri 3 u Rwanda rwatsinze Seychelles.

Nyuma yo kugerwaho n’aya makuru, umutoza wa Simba SC yatangaje ko ataratuza kuko uyu musore ari we yitezeho byinshi.

Uyu mutoza akaba yarahise ashaka uburyo bwose yavugisha Kagere kugira ngo yumve uko imvune ye imeze, gusa ngo yaramuhumurije ariko akaba ataratuza kugeza abonanye na we.

Yagize ati"nyuma yo kuvugana na we yarampumurije ambwira ko ngo yababaye bisanzwe ariko ubu ameze neza nsingire ikibazo."

"Ubu Kagere ni we rutahizamu ntezeho byinshi mu ikipe yanjye, murabizi John Bocco ari mu mvune, umunya-Brazil, Wilker Henrique da Silva ntabwo aragaruka neza kubera kumara igihe kinini mu mvune."

Uyu mutoza akomeza avuga ko uyu musore aramutse agize ikibazo gikomeye cy’imvune gahunda ze zose zaba zisa n’aho zipfuye kuko kugeza ubu ari we yiringiye, akaba yasabye Imana ko yamufasha akazagaruka ameze neza.

Kagere yagize akabazo kadakomeye mu ivi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top