Umusore w’umu deejay mu gihugu cya Uganda yakubiswe na Weasel amuvuna izuru ubwo yageragezaga gusuhuza umukunzi we Sandra Teta.
Sandra Teta, umunyamideli wanabaye igisonga cya mbere cya Miss SFB 2011, ubu aba mu gihugu cya Uganda aho akorera akazi ke, mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo havuzwe inkuru y’urukundo rwe wa Weasel wo muri Good Life ndetse ko baba banaba mu nzu imwe.
Uyu mukobwa yaje gutuma mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane umusore ukora akazi ko kuvangavanga umuziki muri Uganda abigenderamo ndetse ahita ajyanwa no mu bitaro nyuma yo gukubitwa na Weasel.
Uwo musore abinyujije kuri twitter ye yagize ati"uyu munsi ahagana saa 4:00’ za mu gitondo naherekeje inshuti zanjye Casablanca, nageze iruhande rwa Sandra Teta mpitamo kumusuhuza, ubwo narimo musuhuza Weasel yaturutse ku ruhande arankubita amvuna izuru ubu ndimo ndavirirana mu bitaro bya Nyambya."
Nyuma yongeye gushyira ubundi butumwa ku rukuta rwa twitter ye, ashimira abaganga kuko izuru barisubije mu mwanya waryo ariko akirimo kuva ndetse afite uburibwe bwinshi cyane.
Inkuru y’urukundo rwa Teta na Weasel yatangiye kuvugwa muri Gashyantare 2019, ubwo ibinyamakuru byo muri Uganda byatangazaga ko bari mu rukundo ndetse ko Teta atwitiye Weasel.
Teta kandi yamenyekanye cyane ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Derek wo mu itsinda rya Active Boys ndetse yanakundanye na Prince Kid.
Umusore yavunwe izuru kubera Teta Sandra

Ibitekerezo