Umuraperi w’umurundi yongeye kwatsa umuriro ku baraperi bo mu Rwanda
Boniface Girukwishaka uzwi nka B Face muri muzika akaba umuraperi w’umurundi, nyuma yo gusohora indirimbo ‘La Difference’ yibasira abaraperi bo mu Rwanda ntibagire icyo bamusubiza, yongeye gusa n’uwatsa umuriro avuga ko mu Rwanda abaraperi bose bari munsi y’ibirenge bye.
Muri Gahyantare 2017, B Face ni bwo yasohoye iyi ndirimbo ‘La Difference’ yibasira abaraperi b’i Kigali avuga ko bose abarenze ari abana kuri we.
Muri iyi ndirimbo yibasira bamwe mu barapei nyarwanda anabavuga mu mazina, avuga ko bamwe bahinduye injyana, abandi baba bameze nk’abakina urwenya ‘comedy’, abandi ko nta kinyabupfura bagira.
Uyu muraperi uvuga ko ari we wa mbere mu Rwanda n’i Burundi, muri iyi ndirimbo yikomye P Fla, Bull Dogg, Oda Paccy, Ama G The Black na Jay Polly. Gusa ashima abahanzi barimo Riderman, K8, NPC, Fireman na Pacson.
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo abaraperi bo mu Rwanda nta n’umwe wigeze umusubiza, uyu muhanzi aganira n’ikinyamakuru Isimbi yongeye gushimangira ko arenze abaraperi bo mu Rwanda kuko n’ikimenyi menyi batinye kumusubiza.
Yagize ati”nta n’umwe ntinya kuko iyo mbatinya simba narabarimbye mvuga ko mbarenze, baririmba neza uretse ko mfite uburenganzira bwo kubita abana binyuze muri hip hop ariko bakora neza. Mbisubiyemo ni abana nta n’uwanyubahuka nta n’uwanyegera ni na yo mpamvu ntawansubije.”
Mu kiganiro na Ama G The Black, umwe mu batunzwe agatoki muri iyi ndirimbo, yabwiye Isimbi ko nta mwanya yabona wa kumutaho kuko yumva ari umuhanzi wifana.
Yagize ati”njyewe ntabwo nkora hip hop yo guhangana n’abantu nk’abo, gusa nkurikije ibyo numvishe ndumva yifana, nari nziko abafana aribo bavuga none arifana, nakomereze aho, ndamutura indirimbo ya Social Mula yitwa ‘ndiririmbira nkiyumva mutabare’, ntabwo namutaho umwanya cyane ko ntanamuzi mbyumva mubimbaza, nakore cyane indirimbo ze tuzimenye.”
Ama G akaba yashimangiye ko B Face atamuzi ko umuraperi w’umurundi azi ari Mkombozi, ngo nta mwanya yamutaho ahubwo amugira inama yo gukora cyane kugira ngo amenyekane.
Reba hano indirimbo ‘La Difference’ B Face yibasira abaraperi nyarwanda
)
Ibitekerezo
Andrew Iradukunda
Ku wa 21-07-2019Jew ndashim ino challenge ashaka kuba raperi nyarwanda. Nabo nibave mugacerere atagutukana bamwishure cnk bamukebure mumudiho.
Lenard Nzoyitazira
Ku wa 19-07-2019Ni challenge kabisa reka #hiphop ije muri circulation nkizindi style ndakunda ikintu #Bface azamura iyo style na can cane 250 na 257 this #showbizz respect #rapYudhah
Yves bernard
Ku wa 19-07-2019La différence yararengany
Ubunah unviriza
Pasport uwumwana ntafyina
Fy b.face kur rap
Uwumuhana ni fab. Love gus
Yves bernard
Ku wa 19-07-2019La différence yararengany
Ubunah unviriza
Pasport uwumwana ntafyina
Fy b.face kur rap
Uwumuhana ni fab. Love gus
Yves bernard
Ku wa 19-07-2019La différence yararengany
Ubunah unviriza
Pasport uwumwana ntafyina
Fy b.face kur rap
Uwumuhana ni fab. Love gus
Theogene NKUNDIMANA
Ku wa 19-07-2019uyumupeti ntabuze byose atumye mfungura ingomaye yokumvira mugitanda nubwo ntabashije kuyirangiza gusa aracyafite byishi byo kwiga kuko kwifana ntibibaho erega biriya sinabyita kwikifana ahubwo nukwikina papa wanjye nako nakore agaragare kuko arashaka hiti nkababana bambara ubusa ngo babone follows papa