Nyuma y’iminsi irenga 10 afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Rwezamenyo, umuraperi Pacson yarekuwe nyuma yo kugezwa imbere y’ubushinjacyaha inshuro 2.
Tariki ya 17 Ukuboza 2019, ni bwo ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge(ANU) ryafashe umusore uzwi mu buhanzi bw’indirimbo akaba yarahoze ari umunyamakuru ku maradiyo ya hano mu Rwanda, Ngoga Lwanga Edison bakunze kwita Pacson akaba yari kumwe na mugenzi we witwa Kamana Arnaud.
Aba bombi bakaba barakekwagaho gukoresha ikiyobyabwenge cya cocaine no kugikwirakwiza mu gihugu.
Nyuma yo kugezwa imbere y’ubushinjacyaha inshuro 2, amakuru avuga ko tariki ya 27 Ukuboza 2019 barekuwe bakaba bazajya bitaba ubushinjacyaha uko bubakeneye.
Pacson yakoze ku maradiyo atandukanye nka Radio/TV1, City Radio, Hot Fm, yamenyekanye kandi mu ndirimbo zitandukanye zirimo ’Anti-Virus’, ’Imvune z’Abahanzi’, ’Revolution’ n’izindi.

Ibitekerezo