Mumpende Ramadhan wamamaye nka Bad Rama ari mu gahinda gakomeye nyuma y’uko se umubyara yitabye Imana.
Uyu mugabo wamenyekanye nk’umunyemari muri muzika aho afite inzu itunganya umuziki ya The Mane, yaraye abuze umubyeyi we mu ijoro ryo ku wa 11 Ukuboza rishyira ku wa 12 Ukuboza 2022.
Se wa Bad Rama akaba yitabye Imana azize uburwayi aho yaguye mu bitaro bya CHUK yari arwariye.
Bad Rama abuze umubyeyi we nyuma y’uko mu ntangiriro z’Ukuboza yavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubundi kubera uburwayi bwa se.
Biteganyijwe ko ejo ku wa Kabiri tariki ya 12 Ukuboza 2022 ari bwo uyu mubyeyi azashyingurwa.
Bad Rama yabuze umubyeyi we

Ibitekerezo
Mascherano
Ku wa 15-12-2022Pole muvandi kd komeza wihangane