Umunyarwandakazi Sherrie Silver yaganiriye na Papa (Amafoto)
Umunyarwandakazi Sherrie Silver, umubyinnyi wabigize umwuga afite ishimwe rikomeye nyuma yo kubonana na Papa Francis i Roma mu Butaliyani.
Sherrie Silver, ni umubyinnyi umaze kumenyekana ku migabane itandukanye, yakoranye n’abahanzi bakomeye cyane muri Afurika ndetse yabyinnye mu ndirimbo ‘This Is America’ iheruka gutwara ibihembo bine bya Grammy Awards.
Uyu mukobwa amaze kuba icyamamare ku rwego rw’ikirenga ndetse yabiherewe ibihembo bikomeye birimo na MTV Video Music Award 2018.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru yagiye mu Butaliyani ku butumire bwa Loni biciye muri IFAD[International Fund for Agricultural Development].
Kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Gashyantare 2019, yasoje uruzinduko rwe bamugize Ambasaderi w’iki kigega ku rwego rw’Isi mu muhango ukomeye yahuriyemo n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis.
Sherrie Silver yanditse kuri Instagram agaragaza ko yishimye by’ikirenga ku bwo kubonana na Papa ndetse bakaganira nyuma y’umwanya yahawe mu Kigega Mpuzamahanga cy’Iterambere ry’Ubuhinzi (IFAD).
Yagize ati “Uyu munsi nabaye Ambasaderi wa IFAD mu rubyiruko rwo mu cyaro, naganiriye na Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Papa ndetse na Perezida wa Dominican Republic.”
Yongeyeho ati “Nahoze nifuza kurenga kuba umuntu ushimisha abantu gusa ahubwo ngakoresha izina mfite nkaba Ambasaderi w’impinduka n’ijwi ry’urubyiruko ku Isi hose. Ndabashimiye IFAD kuri aya mahirwe kandi ndashimira Imana ingejeje aha.”
Sherrie Silver w’imyaka 25, amaze kwerekana ko yahawe umwanya ukomeye, abiganjemo ibyamamare nka Davido, Idriss Sultan, Patoranking, Meddy na benshi mu bahanzi bakomeye yakoranye na bo bamwifurije ishya n’ihirwe no gukomeza inzira yatangiye.
Uyu mukobwa ukomoka mu Karere ka Huye akunze kuza mu Rwanda kenshi aje kureba abana b’imfubyi zitishoboye arera i Kigali ndetse aherutse kugura inzu azatuzamo abana afasha biciye mu muryango yatangije.

Ibitekerezo