Umunyana Shanitah yababajwe n’umusozo wa Miss Supranational 2019
Miss Umunyana Shanitah wari uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y’ubwiza ya Miss Supranational 2019 yababajwe n’umusozo wayo.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Shanitah yavuze ibyamubabaje nyuma y’aya marushanwa yari amaze igihe abera mu gihugu cya Poland yasojwe mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki ya 7 Ukuboza 2019.
Yagize ati: “Nabonye ubutumwa bwinshi bumbaza niba meze neza nyuma y’amarushanwa ya Miss supranational yasojwe mu ijoro ryashize! Mu by’ukuri byarambabaje.”
Yakomeje agira ati: “Ariko icy’ingenzi ni uko ntekereza kandi nkaba nizeye cyane ko nahagarariye igihugu cyanjye cy’amavuko, u Rwanda ndetse kugeza ubu iyo nirebye mu ndorerwamo, nibonamo umukobwa mwiza umwenyura, ufite intego kandi uzagera ku byiza. Sinshidikanya ku byo ejo hanteganyiriza.”
Umunyana Shanitah yahagurutse mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ugushyingo 2019 yerekeje muri Poland ahabereye aya marushanwa ku nshuro ya 11 gusa ntiyitwaye neza mu byiciro byose bituma ataha amara masa.
Amarushanwa y’uyu mwaka yitabiriwe n’ibihugu 80 byo ku migabane itandukanye y’Isi, ryegukanwa n’Umunya-Thailand, Anntonia Porsild mu birori byabareye mu Mujyi wa Silesia [Poland] mu ijoro ryo ku wa 6 Ukuboza 2019, asimbuye Umunya-Puerto Rico, Valeria Vazquez waryegukanye umwaka ushize wa 2018.

Ibitekerezo
the rwandan
Ku wa 9-12-2019Ntacyo yakoze cyatumye agaragara yasaga nkutifitiye ucyizere kandi yabaye timide ariya marushanwa maze hafi imyaka 7 nyareba kugira Uhite aho ugera ugomba kuba uri sharp na Active!
the rwandan
Ku wa 9-12-2019Ntacyo yakoze cyatumye agaragara yasaga nkutifitiye ucyizere kandi yabaye timide ariya marushanwa maze hafi imyaka 7 nyareba kugira Uhite aho ugera ugomba kuba uri sharp na Active!