Umunyamideli ndetse akaba n’umuhanzi wo muri Tanzania, Loveness Malinzi uzwi nka Diva yahakanye ibiherutse gutangazwa na Diamond ko yamwimye akazi, ahubwo avuga ko uyu muhanzi yashakaga kumuzamukiraho.
Uyu mukobwa akaba yahakanye aya makuru avuga ko we atari ku rwego rwo kujya gusaba Diamond akazi, ahubwo uyu muhanzi ngo yashakaga kumuzamukiraho nk’uko tubikeshya Global Publishers.
Yagize ati“ntabwo ndi umuntu wo kujya gusaba akazi muri Wasafi ya Diamond, ahubwo ashobora kuba yarashakaga kumenyekana anyuze kuri njye.”
Uyu mukobwa atangaje ibi mu gihe mu minsi ishize Diamond yari yatangaje ko uyu mukobwa yamutesheje umutwe amusaba akazi kuri radio ye ya Wasafi.
Diva ngo Diamond yashatse kumuzamukira
Diamond yiswe umubeshyi

Ibitekerezo