Imyidagaduro

Umunyamakuru w’imikino kuri Televiziyo Rwanda yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe

Umunyamakuru w’imikino kuri Televiziyo Rwanda yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe

Nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko, umunyamakuru w’imikino mu kigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) by’umwihariko kuri Televiziyo Rwanda, Ariane Uwamahoro yagaragaje ko ubukwe bwe na Bananeza Raymond buzaba muri Kamena 2022.

Mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki ya 2 Mata 2022, nibwo basezeranye imbere y’amategeko mu Mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Nyakabanda.

Mu rupapuro rw’ubutumire basohoye, bigaragara ko ubukwe bwabo buzaba tariki ya 11 Kamena 2022, gusaba no gukwa bizabera Kabeza kuri Aheza Garden ari n’aho abatumiwe baziyakirira, gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Centre Christus i Remera.

Ariane Uwamahoro yatangiye akazi k’itangazamakuru muri 2009 akora kuri Radio Maria, 2010 nibwo yisanze mu gisata cya siporo, yakoreye kandi Radio Huguka mbere yo kujya kuri Radio Rwanda na Televizyo Rwanda, ubu akaba akora by’umwihariko mu kiganiro Max Sports akorana na Mugaragu David.

Yahisemo kubana akaramata na Bananeza Raymond, izina ritari rishya muri siporo y’u Rwanda kuko yize siporo akaba yaranatoje abana Basketball ndetse binavugwako yabayeho umusifuzi wa ruhago.

Bananeza Raymond ufite impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) muri Siporo yakuye mu Bushinwa, yari umwe mu bahataniye kuyobora irerero rya PSG ryo mu Rwanda riri i Huye ariko ntibyaza kumuhira.

Ubukwe bwa Ariane na Raymond buzaba muri Kamena
Urupapuro rw'ubutumire mu bukwe bwabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Cyuzuzo yves
    Ku wa 23-04-2022

    Ndi mu ngororero ndabakunda cyaneee

IZASOMWE CYANE

To Top