Imyidagaduro

Umukunzi wanjye azaba ahari – Christopher

Umukunzi wanjye azaba ahari – Christopher

Umuhanzi Muneza Christopher wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’urukundo, yavuze ko ubwo azaba arimo ataramira abantu ku munsi w’abakundanye(Saint Valentin) azafatanyamo n’itsinda ryo mu Bufaransa rya Kassav, hazaba hari n’umukunzi we aho azaba yaje kumushyigikira.

Kompanyi zisanzwe zitegura ibitaramo mu Rwanda, RG-Consult na Arthur Nation bateguye igitaramo cyo kwizihiza umunsi w’abakundanye wa Saint Valentin, kizaba tariki ya 14 Gashyantare, ari na wo munsi isi yose yizihizaho umunsi w’abakundanye.

Ni igitaramo kizarirambwamo n’itsinda rya Kassav ryo mu Bufaransa, bakaba bazafatanya n’umuhanzi Muneza Christopher, akaba ari na we muhanzi nyarwanda wenyine uzaririmba muri iki gitaramo.

Nice Budandi, umuyobozi wa Arthur Nation, mu kiganiro n’itangazamakiuru cyabaye ku munsi w’ejo tariki ya 23 Mutarama 2020, yavuze ko impamvu bahisemo Christopher ari uko asanzwe ategura ibi bitaramo ariko kuri iyi nshuro akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 10 amaze mu muziki mu gihe Kassav bo barimo bizihiza imyaka 40.

Yagize ati“turimo gutekereza abo twafatanya nabo mu Rwanda twasanze Christopher nawe ari kwizihiza imyaka 10 amaze muri muzika bikaba byaranahuriranye ko asanzwe akora ibitaramo ku munsi wa Saint Valentin, amaze imyaka ine. Duhita twumva ko nta wundi twakorana kugira ngo duhe abanyarwanda ibintu bifatika.”

Christopher abajijwe niba azaba ari kumwe n’umukunzi we muri icyo gitaramo cy’abakundanye akaba yanamwerekana, yavuze ko we azaba ari mu kazi ariko umukunzi we ngo azaba ahari yaje kumushyigikira.

Yagize ati“nzaba ndi mu kazi ni ukuvuga ngo njye na we dufite indi minsi yose isigaye y’umwaka yo kwishimira umunsi w’abakundanye, hari abantu bagira akazi gakomeye, nk’abasirikare n’abakinnyi b’umupira nabo ntabwo bareba umukino baba barimo kuwukina, nanjye rero nzaba ndi mu kazi ariko azaba ahari yaje kunshyigikira.”

Iki gitaramo kizaba tariki ya 14 Gashyanatare 2020, kizabera muri Kigali Convention, kwinjira ni amafaranga ibihumbi 10 mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 30 mu cyubahiro cy’ikirenga.

Christopher yemeje ko umukunzi azaza kumushyigikira
Igitaramo kizabera Convention Center
Iki gitaramo cyateguwe ku bufatanye na Arthur Nation na RG Consult n'abandi bafatanyabikorwa batandukanye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top