Umukunzi wa Nkusi Arthur yabaye iyobera; baketse Miss Muthoni Fiona
Umunyarwenya Nkusi Arthur yavuze bwa mbere yeruye ko afite umukobwa bakundana ndetse yerekana n’ifoto yijimye bari kumwe, yasize urujijo kuko isura ntigaragara neza.
Ni ubwa mbere Nkusi Arthur yemeye ko afite umukunzi ndetse akamwerekana kuva yaba icyamamare.
Mu museso wo kuri uyu Kane tariki ya 14 Gashyantare 2019 Umunsi Mpuzamahanga w’Abakundanye, Nkusi Arthur yashyize kuri Instagram ifoto imugaragaza ari kumwe n’umukobwa ayiherekeza amagambo ashimangira ko afite umunezero ukomeye.
Yagize ati “Buri munsi uba wihariye hamwe na we. Komeza ube mwiza mukunzi wanjye…”
Kubera uburyo iyi foto ya Nkusi Arthur n’uyu mukobwa yijimye, biragoranye guhita uvumbura uwo ari we.
Ni ibintu byasigiye benshi amatsiko gusa benshi mu nshuti bwite za Arthur bashyiragaho ibitekerezo mu buryo bwo kuninura bamwifuriza Saint Valentin nziza mu buryo busa n’ubuhishura ko bamuziranyeho.
Abasanzwe bakurikirana cyane Nkusi Arthur bahise bandika nta gushidikanya ko uyu mukobwa ari Miss Muthoni Fiona. Nta rindi zina ryigeze rishyirwa mu majwi uretse uyu mukobwa wiyamamaje muri Miss Rwanda 2015 gusa ababivuze Arthur yabasekaga akicecekera.
Mu kiganiro Nkusi Arthur aheruka kugirana na KT Press yahakanye yivuye inyuma ibyo gukundana na Muthoni Fiona. Yavuze ko ari inshuti zisanzwe ndetse ko bahuriye ku kazi muri kompanyi ya Arthur Nation abereye umuyobozi.
Yagize ati “Nkundana n’undi mukobwa, si Fiona ariko ni inshuti yanjye kuva kera kandi turakorana muri kompanyi Arthur Nation, ubumwe bwacu ni akazi nta kindi.”
Yongeraho ati “Abantu bakeka ko dukundana kubera ko akenshi batubona turi kumwe batazi ko dukorana, buriya ni we ushinzwe itumanaho muri Arthur Nation.”
Miss Fiona Muthoni Naringwa wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Africa 2017 na we ati “Arthur ni inshuti yanjye kandi turakorana. Numvise abantu bavuga ko dukundana ariko sibyo.”
Yongeraho ati “Njye mfite umukunzi tumaranye igihe kirenga imyaka itatu gusa we ntaba ashaka kujya mu itangazamakuru.”
Mu nshuti za Arthur zatewe amatsiko n’umukunzi we harimo Meddy wabwiye uyu munyarwenya ko yakomeje gucunga mu bitekerezo bitambuka ngo arebe niba hari ushobora guhita yerekana uwo mukobwa ariko amaso yaheze mu kirere.

Ibitekerezo
Hagenimana fabrice
Ku wa 18-12-2020Ese impamvu ntakibona dianne muri city maid ubu ari mu kwabuki? njye ndamwemera sana! Ese azongera akine muri city maid? mutubarize