Siporo

Umukino wa APR FC na Rayon Sports washyizwe ku bihumbi 50

Umukino wa APR FC na Rayon Sports washyizwe ku bihumbi 50

Umukino w’umunsi wa 19 Rayon Sports izasuramo APR FC washyizwe ku bihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda ku muntu uzawureba yicaye muri VVIP.

Ni umukino uzabera kuri Stade ya Huye ku Cyumweru tariki ya 12 Gashyantare 2023.

APR FC ikaba yamaze gushyira hanze ibiciro by’uyu mukino aho itike ya make ari 2500 frw ahatwikiriye 10000 frw, VIP 25000 frw n’aho muri VVIP ni ibihumbi 50 by’amafaranga y’u Rwanda.

Ni umukino APR FC igiye kwakira ari yo iyoboye urutonde rwa shampiyona ya 2022-23 n’amanota 37, Rayon Sports ni iya 4 n’amanota 33. Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino kuko iwutsinzwe yaba irimo igenda isezera ku gikombe.

Umukino wa APR FC na Rayon Sports itike ya menshi yagizwe ibihumbi 50
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Papa ovin
    Ku wa 8-02-2023

    Equipe yacu Rayon sport yihangane izereke APR Fc
    ibanga rya ruhago

IZASOMWE CYANE

To Top