Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya Kiyovu Sports, Ndayisaba Hamidou yashyize ivi hasi asaba Assiah Uwamahoro ko yazamubera umugore.
Ni igikorwa cyabaye ku mugoroba w’ejo hashize ubwo uyu musore yafashe iki cyemezo maze Uwamahoro Assiah na we aramubwira ati“yego”.
Ndayisaba Hamidou akaba asabye umukunzi we ko bazabana nyuma y’imyaka igera mu munani bamaze bakundana.
Aba bombi ni abayoboke b’idini ya Islam, amakuru akaba avuga ko bazakora ubukwe mu mpeshyi y’uyu mwaka wa 2020.
Hamidou ari mu mwaka we wa mbere mu ikipe ya Kiyovu Sports, yayinjiyemo nyuma yo kuva muri Police FC. Yakiniye kandi amakipe atandukanye arimo AS Kigali, yananyuze muri SEC Academy.
Hamidou yateye ivi
Nyuma y'igihe kirekire bakundana bafashe umwanzuro wo kubana

Ibitekerezo