Umuhanzi Ibrahim Mayanja [Big Eye] avuga ko agiye gutwara Perezida w’iki gihugu mu nkiko n’ishyaka rye rya NRM riri ku butegetsi bitewe n’uko hari amafaranga batamwishyuye nyuma yo kumufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza muri 2011.
Uyu muhanzi arishyuza Perezida Museveni n’ishyaka rye amashilingi ya Tanzania angana n’amashilingi ya Uganda miliyoni 270.
Ibi uyu muhanzi yabitangarije ikinyamakuru Sqoop cyo muri Uganda, aho avuga ko banze kumwishyura amafaranga ye yakoreye bityo ko atabireka ngo bigende bityo n’ubwo bimaze igihe ikinini.
Yagize ati“ndasaba Perezida Yoweri Kaguta Museveni, umuyobozi wa National Resistance Movement(NRM). Naramukoreye ubwo yiyamamarizaga kuba Perezida muri 2011. Ndi umwe mu bantu bamwamamaje ariko ntabwo nigeze nishyurwa.”
Ibi bije nyuma y’uko Bad Black we yishyuwe na guverinoma ifatanyije na Minisiteri y’Ubizima miliyoni 500 z’amashilingi ya Uganda ku bwa publicity yo kwirinda COVID-19 yakoze, ni nyuma kandi y’uko abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Uganda batangiye kumwishyuza miliyoni y’Amadorali bemerewe ubwo bari mu gikombe cy’Afurika cya 2019.

Ibitekerezo