Joseph Mayanja wamenyekanye nka Jose Chameleone biravugwa ko amaze iminsi itanu ari mu bitaro aho indwara arwaye itaramenyekana.
Ikinyamakuru cyo muri Uganda cya Mbu.ug, cyanditse ko uyu muhanzi arwariye mu bitaro cya Nsambya Hospital aho arimo kuvurirwa uburwayi bukomeye butigeze butangazwa.
Bijou Fortunate umujyanama w’uyu muhanzi, yatangaje ko Jose Chameleone muri iyi minsi arimo guhura n’ibibazo by’ubuzima.
Hagaragaye ifoto y’uyu muhanzi aryamye ku gitanda mu bitaro yubitse inda bigaragara ko arimo kuribwa cyane.
Amakuru avuga ko uyu muhanzi arimo kugenda amera neza umunsi ku munsi. Bamwe mu bantu bakaba bahuza ubu burwayi n’urugendo rwa politike yatangiye.
Chameleone ari mu bitaro

Ibitekerezo