Imyidagaduro

Umugore wa Meddy yavuze ku byo ashinjwa byo gukubita umugabo we

Umugore wa Meddy yavuze ku byo ashinjwa byo gukubita umugabo we

Mimi Mehfira, umunya-Ethiopia akaba umugore w’umuhanzi Ngabo Médard Jobert uzwi nka Meddy, yateye utwatsi ibyo ashinjwa byo gukubita umugabo we.

Hamaze iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira aya makuru ko uyu muryango wibera muri Amerika aho wakoze ubukwe muri 2021, umugore we asigaye amuraza ku nkoni.

Meddy abinyujije kuri Instagram Story, yibajije impamvu y’ibyo byose maze asaba umugore we gusobanura iby’ihohoterwa akorera umugabo we.

Ati "Muvandi kuki bankora ibintu nk’ibyo koko? Mimi ngwino usobanure iby’ihohotera ryawe."

Mimi yahise aza avuga ko abantu barambukirwa. Ati "Icyiza ni uko nkeneye umusemuzi, icyakora abantu bagira igihe!"

Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia nyuma y’igihe bakundana bakoze ubukwe muri Gicurasi 2021, muri 2022 baribaruka.

Mimi yahakanye ibyo gukubita Meddy
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Tuyushime Trésor
    Ku wa 13-01-2023

    Nibabe barek gukwiragiz inkur atariz kumbuga knd ivy bigir abobamenysh makur nashak views

  • Ñí Dizzo p
    Ku wa 13-01-2023

    Wllh hhh pyasu err

IZASOMWE CYANE

To Top