Imyidagaduro

Umubano wa Diamond na Tanasha waba wajemo agatotsi

Umubano wa Diamond na Tanasha waba wajemo agatotsi

Biravugwa ko umubano w’umuhanzi w’icyamamare muri Afurika y’Iburasirazuba, Diamond Platnumz n’umukunzi we w’umunya-Kenya, Tanasha Donna wamubyariye umwana w’umuhungu waba utameze neza nyuma y’uko Tanasha amufatanye n’undi mukobwa, bikavugwa ko ari nacyo cyatumye asubira muri Tanzania atitabiriye igitaramo cya Tanasha.

Tariki ya 31 Mutarama 2020, Tanasha Donna wahagaritse akazi k’itangazamakuru yakoraga akinjira mu buhanzi, yari yateguye igitaramo cyo kumurikiramo zimwe mu ndirimbo ze zizaba ziri kuri alubumu ye ya mbere.

Mu bahanzi byari byitezwe ko bitabira iki gitaramo harimo n’umukunzi we Diamond Platnumz, gusa ku munota wa nyuma uyu muhanzi wari wageze no muri Kenya aho iki gitaramo cyabereye, abinyujije kuri Instagram yahise atangaza ko atakitabiriye iki gitaramo cy’umukunzi we bitewe n’impmavu zihutirwa z’umuryango agiye kwitaho.

Nk’uko ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya kibitangaza, kivuga ko uyu mugabo yaba yarafashe umwanzuro wo gusubira muri Tanzania nyuma y’uko yari amaze gutongana na Tanasha wari umufashe ari kumwe n’undi mukobwa.

Gikomeza kivuga ko nyuma yo kumusanga n’undi mukobwa muri Kenya, Tanasha na Diamond bahise bashwana batangira gutongana ari na byo byatumye Diamond afata umwanzuro wo guhita yisubirira muri Tanzania akareka Tanasha agakomeza n’igitaramo cye.

Mbosso ubarizwa muri Wasafi na we wari wazanye na Diamond, ntiyagaragaye muri iki gitaramo, amakuru nk’uko yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, ngo ni uko na we yahise asubiranayo na Diamond.

Mbere byari byatangajwe ko Diamond yasubiye iwabo mu rwego rwo kujya kwifatanya n’umuryango we mu isabukuru ya mushiki we, Esma.

Tanasha Donna ngo ibintu ntibimeze neza hagati ye n'uwo babyaranye umwana w'umuhungu
Bivugwa ko mbere y'igitaramo cye Tanasha yabanje gutongana Diamond
Diamond Platnumz yahise asubira muri Tanzania
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top