East African Promoters ’EAP’ itegura igitaramo cya East African Party kiba buri mwaka, yemeje ko ari yo yahagaritse igitaramo atari polisi nk’uko The Ben yabitangaje.
Iki gitaramo cyabaga ku nshuro ya 12, The Ben ni we wari umuhanzi w’Imena, yageze ku rubyiniro saa saba z’ijoro zageze, ni mu gihe igitaramo cyo cyasojwe saa munani zirenga.
Ubwo yari ku rubyiniro yaje gutangaza ko bamubwiye ko amasaha yagiye bityo ko polisi igiye gufunga igitaramo.
The Ben kandi abinyujije kuri Twitter yagaragaje ko yababajwe no kujyanwa ku rubyiniro huti huti abwirwa ko igitaramo kigiye gufungwa.
Ibi polisi y’igihugu ntiyabemeye ndetse yahise isaba abateguye iki gitaramo na The Ben gusobanurira abantu uko byagenze ndetse n’impamvu babeshyeye polisi.
EAP ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko ari yo hagaritse igitaramo bitewe n’uko amasaha yari yagiye, bityo ko ibyo The Ben yatangaje ko ari polisi atari byo.
Yagize ati"Nyuma y’uko amasaha yari akuze umuhanzi The Ben tukamushyira kuri stage huti huti, turanyomoza ibyo yatangaje ko ari polisi y’u Rwanda yamuhagaritse. Ni EAP (abateguye igitaramo) twamusabaga gusoza igitaramo vuba kugira ngo twubahirize igihe kuko abantu bari batangiye gutaha."
Nyuma y'uko amasaha yari akuze umuhanzi @TheBen250 tukamushyira kuri stage hutihuti, turanyomoza ibyo yatangaje ko ari @Rwandapolice yamuhagaritse. Ni @EAPRwanda (abateguye igitaramo) twamusabaga gusoza igitaramo vuba kugirango twubahirize igihe kuko abantu bari batangiye gutaha pic.twitter.com/U44IlC5Dls
— East African Promoters (@EAPRwanda) January 2, 2020
)Come up on the stage after being told “POLICE igiye gufunga!” It really disturbed my energy, but I managed to stay focused. Was only given 10 min. After each song performance, was worried that I might be dragged off stage anytime 😭🤦🏿♂️ But overall, Last night was beautiful ♥️♥️♥️
— THE BEN (@TheBen250) January 2, 2020

Ibitekerezo
Manasseh UNYUZWENAYO
Ku wa 3-01-2020Ntabwo mwari bubigenze mutyo ahubwo byari bube sawa mutangije igitaramo hakiri kare