Ukuri ku kuba Miss Jojo yareretse umuziki kubera umugabo akanatuma ahindura idini
Miss Jojo, yashyize umucyo ku bimaze imyaka bivugwa ko umugabo we ari we watumye areka umuziki ndetse akanamusunikira kwinjira mu idini ya Islam, avuga ko ibyo byose bidafite ishingiro.
Umuhanzikazi Uwineza Josiane wamamaye nka Miss Jojo yavuze ko yafashe icyemezo cyo kuva mu muziki mbere cyane y’uko amenyana n’umugabo we, bityo ko ibyo bintu byombi.l bidakwiye guhuzwa.
Yagize ati "Nakoze umuziki guhera muri 2005 kugeza mu 2012. Natangiye akazi gahoraho muri 2013, nshaka muri 2017. Urumva igihe nari maze naravuye mu muziki n’igihe nashakiye, n’uwaje kuvamo umugabo wanjye ntitwari twakamenyanye rwose."
Muri iki kiganiro yagiranye na Igihe Sports, Miss Jojo yanavuze ko amaze igihe yumva abantu bavuga ko umugabo we ari we wamukuye mu muziki, ariko ko yahisemo kutajya impaka na bo kuko nta n’umwe wabanje kumubaza ukuri.
Ati "Mu itangazamakuru havugwa hakanandikwa byinshi. Sindi umuntu ukunda guterana impaka n’abantu. Numvaga bavuga ko umugabo yankuye mu muziki, nkabona bamaze no kubyemeza nta n’igitekerezo cyanjye bakeneye, nkabireka."
Uyu wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka ‘Tukabyine’ yananakomoje ku bindi byavuzwe ko umugabo we ari we watumye ahindura idini, asobanura ko na byo ari amakuru atari yo ahubwo yinjiye mu idini ya Islam mbere y’uko ahura n’umugabo we, bityo ko nta ruhare yagize mu cyemezo cyo kuba Umuyisilamu.
Ati "Hari n’abazi ko ari we watumye njya mu idini rya Islam, kandi umugabo wanjye yahuye nanjye narabaye Umuyisilamu. Ntabwo yigeze aba ari we umpindura."
Uyu muhanzikazi yongeyeho ko kuba Umuyisilamu bitigeze bimubuza gukomeza gukora umuziki, agaragaza ko zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe zirimo "Siwezi" yaziririmbye asanzwe ari Umuyisilamu.

Ibitekerezo