Nanga kwiyererutsa - AG Promoter yavuze impamvu atitabiriye ubukwe bwa Nyambo yaramutumiye
AG Promoter, yahaye igisubizo abamaze iminsi bamunenga ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kutagaragara mu birori byo gusezerana imbere y’amategeko no gutererwamo ivi by’umukinnyi wa filime Nyambo, ashimangira ko yari yaratumiwe ariko ntabyitabire.
Mu minsi yakurikiye ibyo birori, bamwe ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza impamvu AG Promoter atigeze agaragara, cyane cyane ko n’umugore we, Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky, yari asanzwe afitanye umubano udasanzwe na Nyambo ariko nawe ntabyitabire.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Agiraneza Pacifique, wamamaye mu mwuga wo kumenyekanisha ibikorwa by’abahanzi nka AG Promoter yavuze ko abantu badakwiye kwihutira gucira imanza umuntu batabanje kumenya impamvu zatumye atitabira ubutumire.
Yagize ati "Kutajya ahantu biterwa n’impamvu z’umuntu. Nk’uko Micky yabivuze, yaratumiwe ndetse nanjye naratumiwe, ariko sinagiyeyo pe kandi nanga uburyarya rwose."
Yasobanuye ko atajya yitabira ibirori agamije kwiyerurutsa cyangwa gushimisha abantu, ahubwo ko iyo adashoboye kuboneka ahitamo kuguma iwe aho kujya gukora ibyo yise uburyarya.
AG Promoter yanavuze ko Nyambo ari inshuti y’umugore we aho kuba iye, kuko ubucuti bwabo bwaturutse ku kuba bakorana muri sinema.
Ati “Nyambo ni inshuti y’umugore wanjye ntabwo ari inshuti yanjye. Impamvu ni iyi urumva kuba yarabanye n’umugore wanjye ndabimwubahira no kuba njyewe namutumira mu bintu byacu ndabimwubahira nk’inshuti y’umugore. Njya no kwambika impeta umugore wanjye niwe wagiye kumunzanira ndetse nabikoze ari we muntu turi kubipangana byose."
“Gusa ariko njyewe ntabwo twabanye nta filime nkina, urumva ntabwo tuzahurira mu bihembo bya Mashariki turimo guhatanira umwanya, uri kubyumva rero ndi kubona abantu benshi bari kugenda babivugaho ku mbuga nkoranyambaga."
Aya magambo ye aje nyuma y’uko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bari bamaze iminsi bamwifatira ku gahanga, bakeka ko kutagaragara muri ibyo birori byaba bifitanye isano n’umubano we na Nyambo. Gusa we yashimangiye ko yari yatumiwe, ariko agahitamo kutitabira kubera impamvu ze bwite.

Ibitekerezo