Imyidagaduro

Amarangamutima ya Apôtre Alice Mignonne kuri Madame Jeannette Kagame

Amarangamutima ya Apôtre Alice Mignonne kuri  Madame Jeannette Kagame

Abayobozi ba Women Foundation Ministries bavuga ko uruzinduko rwa Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame mu giterane All Women Together (AWT) mu 2023 rwababereye ishimwe rikomeye, rubongerera icyizere cyo gukomeza ibikorwa byabo byo gufasha abagore kwiyubaka no kugira uruhare mu iterambere ry’umuryango.

Umuyobozi wa Women Foundation Ministries akaba n’Umushumba Mukuru wa Noble Family Church, Apôtre Alice Mignonne Kabera, yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 6 Kanama 2026, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri BK Arena, ubwo batangazaga ibijyanye n’imyiteguro ya All Women Together 2026.

Iki giterane kizaba kuva ku wa 11 kugeza ku wa 15 Kanama 2026 muri BK Arena, kikazitabirwa n’ibihumbi by’abantu. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Kuva mu gutsikamirwa tujya mu butsinzi.”

Apôtre Alice Mignonne yavuze ko kuba Madamu Jeannette Kagame yaritabiriye AWT mu 2023, byababereye nk’ikimenyetso cy’uko umurimo bakoze mu gihe cy’imyaka myinshi ufite agaciro.
Yagize ati “Navuga ko umwaka wa 2023 twagiriwe, twahawe umugisha tugasurwa na Madamu Jeannette Kagame. Mu by’ukuri ntabwo ari ibintu twumvaga, tumenyereye cyangwa se twumva ko byakabaye ku bwacu.”

Women Foundation Ministries uyu mwaka irizihiza imyaka 20 imaze ikora ibikorwa bigamije gufasha abagore kwigirira icyizere, kubaka imiryango no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Madamu Jeannette Kagame ubwo yitabiraga AWT mu 2023, yashishikarije abagore guhuza ukwemera kwabo n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, bakagira uruhare mu iterambere ry’imiryango n’igihugu.

Apôtre Mignonne yavuze bashimishijwe bikomeye no kuba Madamu Jeannette Kagame yaritabiriye igiterane cyabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top