Visi Perezida w’ikipe ya APR FC, Gen. Maj. Mubarak Muganga yageneye ubutumwa itangazamakuru abibutsa ko ibyo bakora byose batiteguye kurwana urugamba rwo gushwanisha APR FC na Rayon Sports, ngo kereka ari urugamba rushobora kwagura u Rwanda, yarisabye kureka gushwanisha Abanyarwanda binyuze muri siporo.
Ibi yabitangarije i Rwamagana ubwo yari yaherekeje abafana b’ikipe ya APR FC bahuriye mu itsinda Intare za APR FC bari bagiye kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu Rwibutso rwa Mwurire.
Mu ijambo rye, Gen.Maj. Mubaraka yibukije abantu ko mu mupira ari ahantu abantu bagakuye ibyishimo atari ahantu ho gushyamiranira.
Yagize ati"Mu mupira ni ahantu twakagombye kuba dukura ibyishimo, dukura n’ubwo buvandimwe, Hemedi yabivuze rwose, nk’ubu utari hano uri kuri radiyo wavuga ngo ntawicarana n’undi mufana w’ikipe runaka, ariko abari hano barirebera ukuri, ariko ni nabyo dukomora hejuru muri guverinoma y’ubumwe."
Yakomeje akebura bamwe mu banyamakuru ngo basigaye barabuze inkuru bagahitamo kuzihimba bahanganisha amakipe abibutsa ko batiteguye kurwana iyi ntambara.
Yagize ati"Abanyamakuru mujye mutubabarira kandi munatworohere, twarwanye intambara nyinshi kandi tunakunda n’izindi zo kwagura igihugu kurushaho, ntabwo ari iziri bugabanyemo ibice APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports n’andi, ziriya ntabwo mu Rwanda zikwiye."
Yakomeje avuga ko yagize amahirwe yo kujyana n’itsinda ry’Intare za APR FC kuko yumvaga ashaka kugira icyo avuga ku bintu amaze iminsi yumva muri radiyo bimeze nko gutandukanya abanyarwanda.
Yagize ati"bibaye byiza ko iki gikorwa cy’Intare za APR FC kibaye muri iki cyumweru kubera ko maze iminsi numva radiyo mu kazi mba mfite ariko nkashiraho nkumva ibirimo byinshi ni bishaka gutandukanya abanyarwanda, mu bakinnyi ngo APR FC hari umukinnyi ishaka gutwara Rayon, Kiyovu Sports sinzi ngo agiye he, nyamara nta nutinyuka kubaza ubuyobozi yaba ubwa APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, hagati aho ni ukwishakira amakuru kandi hari ubuyobozi bwayabaha."
Ngo kubera gushaka ibiganiro amwe mu maradiyo ikipe ya APR FC yamaze gutwererwa abakinnyi benshi.
Yanyomoje kandi ko ibimaze iminsi bivugwa ko nta mukinnyi wava muri APR FC akajya muri Rayon Sports cyangwa ava muri Rayon Sports ajya muri APR FC amakipe yombi atabyumvikanye ngo sibyo.
Gen. Major Mubaraka Muganga yanatanze urugero ko APR FC gahunda yayo ari ukurerera u Rwanda kandi amakipe menshi mu Rwanda bakoresha abana bayo kandi ntawe barasagarira bagira icyo bamubaza.
Gen.Maj.Mubaraka yakebuye itangazamakuru
)
Ibitekerezo
Mimi
Ku wa 9-06-2019Jyewe ibintu by abafana ba APR na Rayon bimaze kuntera isesemi. Afande yakoze kubivuga. Aba banyamakuru bazi kwatsa umuriro batazazimya.
Usabyamahoro Janvier
Ku wa 9-06-2019Afande Muganga Ibyo avuze birasobanutse rwose. Kuko nanjye maze kubona ko hari abihisha inyuma y’amakipe baravuga ibidafite aho bihuriye na sport cyane cyane iyo batuka APR Fc. Muzitegereze aho mutuye murebe abavugwa amagambo atameshe mwibuke ubuzima bwabo, nibwo murabona izindinyungu bafite mugutukana cyangwa kuvuga ibigambo nkibyo Afande Muganga yamaganye.
Wilson habineza
Ku wa 9-06-2019Ibyo afande avuga nibyo itangazamakuru rirarengera cyane ariko na none nyakubahwa afande mujye mugerageza muryorohereze murihe amakuru batangariza abanyarwanda bareke kuyishakira kuko nabo nicyo kibatunze!naho rwose ikintu cyatandukanya abanyarwanda who cyaturuka hose tugomba kukirwanya!
Wilson habineza
Ku wa 9-06-2019Ibyo afande avuga nibyo itangazamakuru rirarengera cyane ariko na none nyakubahwa afande mujye mugerageza muryorohereze murihe amakuru batangariza abanyarwanda bareke kuyishakira kuko nabo nicyo kibatunze!naho rwose ikintu cyatandukanya abanyarwanda who cyaturuka hose tugomba kukirwanya!
Hervinho
Ku wa 9-06-2019Sema Afande