Twarahuzaguritse cyane – Perezida wa Rayon Sports wasabye abafana kwishima
Perezida wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yavuze ko abakunzi ba Rayon Sports bakwiye kwishimira umusaruro iyi kipe yagize muri uyu mwaka kuko yaranzwe no guhuzagurika.
Murenzi Abdallah akaba yavuze ko batangiye umwaka w’imikino wa 2025-26 bafite intego y’uko bazatwara ibikombe bibiri, Shampiyona n’icy’Amahoro ariko yemeye ko kubura shampiyona amakipe ya Al Hilal SC, Al Merrikh na APR FC zayije imbere bari beza kunarusha.
Kubura igikombe cy’Amahoro cyo yavuze ko babuze amahirwe kuko bakiburiye kuri penaliti nyuma y’uko banganyije igitego kimwe kuri kimwe.
Uyu muyobozi yavuze ko bagize guhuguzagurika mu mitoreze bahindagura abatoza, rero abakunzi ba Rayon Sports bakwiye kwishimira aho ikipe iri uyu munsi.
Ati “Aba-Rayon bakwiye kwishima kuko tujya gutangira uyu mwaka w’imikino, ari abatubanjirije ndetse natwe, twaranzwe no guhuzagurika mu batoza, tugira abatoza bane mu mwaka umwe, muribuka ko uyu mwaka watangiwe na Lotfi, ukomezwa na Haruna Ferouz, haza kuza Bruno Ferry isozwa na Haringingo Franicis.”
“Uko guhindagurika bigira ingaruka ku musaruro ariko twanavuga abakinnyi binjiye n’abasohotse, hagati muri uyu mwaka twagize abakinnyi benshi basohotse n’abandi binjiye kwari kugira ngo dushake ibisubizo, nk’aba nshimira abakinnyi kuko n’umwanya turiho ni ubwitange bw’abakinnyi.”
Yanavuze ko kandi bagize akajagari mu migurire y’abakinnyi ikintu bashaka kuzakosora mu mwaka utaha w’imikino aho bashaka kubaka ikipe isatira cyane kandi amafaranga ahari.
Ubu Rayon Sports isigaje imikino ibiri ya shampiyona irashaka gusohokera u Rwanda muri CAF Confederation Cup aho isabwa kuba iya kabiri mu mikino ibiri ya Bugesera FC na Kiyovu Sports irasabwa gutsinda umwe ikanganya undi.

Ibitekerezo