Tuyisenge Arsene uvuga ko kwifuzwa na Rayon Sports byamubereye umugisha, hari icyo yasabye abakunzi b’iyi kipe
Rutahizamu wa Rayon Sports, Tuyisenge Arsene avuga ko byamushimishije cyane kumva ko ikipe nka Rayon Sports imwifuza, ibintu ahamya ko ari nk’umugisha kuri we.
Uyu mukinnyi usatira anyuze ku mpande, yinjiye muri Rayon Sports mu mpeshyi z’uyu mwaka wa 2022, ni umwe mu bakinnyi Rayon yaguze yitegura umwaka w’imikino wa 2022-23, ni nyuma y’uko muri 2021-22 yari yitwaye neza mu ikipe ya Espoir FC.
Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Arsene yavuze ko acyumva ko iyi kipe imwifuza yumvise ko ari ibintu by’agaciro kuri we cyane ko yari afite indoto zo kuzakinira ikipe ikomeye mu Rwanda, ngo byari ari nk’umugisha kuri we.
Ati “Ni iby’agaciro, ni iby’agaciro cyane byaranshimishije, nahoze ntekereza gukinira ikipe ikomeye mu Rwanda kandi numvaga ko ngomba kuyijyamo mbikwiye, byabaye iby’agaciro kuri njye mbigiriramo n’umugisha ibyo ntatekereza, mbona ko bidashoboka nyuma yo gukora cyane, navuga ko hari ikindi kintu byanyunguyeho ku buzima bwanjye.”
Yasabye abakunzi b’iyi kipe kubaba hafi, bakabashyigikira bakabatera imbaraga ko na bo bazakomeza gukoresha imbaraga ngo babahe ibyishimo.
Ati “Abakunzi ba Rayon, ndabakunda cyane bakomeze badushyigikire kandi turakomeza gushyiramo imbaraga, ibitameze neza dukosore rwose turarabararitse bakomeze batube hafi kuko ni bwo tubakeneye, bakomeze badutere imbaraga.”
Tuyisenge Arsene ngo inzozi ze ni ugukora cyane agakoresha imbaraga nyinshi ku buryo mu myaka iri imbere yazasohoka akaba yajya gukina hanze y’u Rwanda.

Ibitekerezo