Mujyanama Claude wamenyekanye mu itsinda rya Dream Boys nka TMC, ubu arabarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika benshi bemeza ko ari ryo herezo rya Dream Boys, ni mu gihe we avuga ko azagaruka vuba.
Mu minsi yashize ni bwo haje inkuru z’uko iri tsinda rigiye gusenyuka bitewe n’uko TMC ashaka kujya kwiga PHD muri Amerika.
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru ISIMBI, TMC yahagakanye aya makuru avuga nta kibazo na kimwe gihari ndetse iri tsinda ari ikintu kinini kirenze we na Platini bityo ko ritasenyuka.
Kuba abantu barashingiraga ku kuba Platini arimo akora indirimbo ze wenyine yavuze ko bitaba impamvu kuko na we hari izo yakoze atari kumwe na Platini.
Ku mugoroba w’ejo ni bwo yafashe indege yerekeza muri Amerika mu bintu avuga ko ari impamvu ze bwite.
Abinyujije ku ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, yagize ati“ Nicyo bivuze. Kigali nzagaruka vuba.”
Ku bitekerezo byagiye bitangwa kuri iyi foto, benshi wabonaga bashishikajwe no kumenya niba koko kugenda kwe ari ryo herezo rya Dream Boys.
TMC nta kintu yigeze abivugaho dore ko Bugingo Austin yagize ati“ nicyo bivuze kubabaza indatwa family kweri ibintu mwubatse mu myaka10 murabishenye kweri mudusize he kweri? Mbibona Platini atumirwa mu mubiraka wenyine ubwo ntimudusize, ubwo si inzika si nyirimuto, magorwa, data ni inde, wagiye kare, uzambarize mama, Wenda azaza, n’izindo ubwo tuzongera kuzibona kweri? gusa gutandukana ntibikabe. ntibikabe, ntibikabe, ntibikabe turabakunda.”
Nta kintu TMC yigeze amusubiza ahubwo yaje abwira Kirezi Belinda ati“urakoze”, ni nyuma y’uko Kirezi yari amaze kuvuga ku gitekerezo cya Bugindo ati“ @austinbugingo twishimiye kuba Indatwa kugeza ku munsi wa nyuma.”
Bivugwa ko TMC yicaje Platini akamubwira ko yifuza kwiga PHD nyuma yo kurangiza icyiciro cya 3 cya kaminuza, akaba ari na yo mpamvu Platini yatangiye gukora wenyine ku giti cye.
Uyu musore w’imyaka 30 agiye muri Leta Missouri ndetse avuga ko azagaruka mu Rwanda mu byumweuru bibiri biri imbere.

Ibitekerezo