Imyidagaduro

TMC turavugana… Aho ho hakenewe amasengesho menshi - Platini

TMC turavugana… Aho ho hakenewe amasengesho menshi - Platini

Platini abona kuba yazongera guhura na TMC bakaririmbana nk’itsinda ‘Dream Boys’ bisaba amasengesho yonyine kuko Imana ari yo ibigena.

Nyuma y’inkuru zagiye zivugwa z’isenyuka ry’iri tsinda rya Dream Boys ryakunzwe na benshi, byashyizweho akadomo muri Gashyantare uyu mwaka ubwo TMC yerekezaga muri Amerika mugenzi we Platini agasigara mu Rwanda.

Platini yatangiye gukora ku giti cye ndetse aherutse no gusohora indirimbo yise Veronika.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI, Platini yavuze ko gukora wenyine nta kidasanzwe ahubwo icyahindutse ari uko atari kumwe na TMC mu ndirimbo.

Yagize ati“nta kidasanzwe, nta cyahindutse ibyo nakoraga n’ubundi ni byo nkora, icyahindutse ni uko TMC atari mu ndirimbo gusa.”

Kuba abantu bazongera bakabona Dream Boys nka mbere ngo ni ukubisengera cyane kuko Imana ari yo ikora byose.

Yagize ati“wenda ibyo tuvugana sinabikubwira ariko turavugana cyane nk’umuvandimwe. Ni ukubisengera cyane Imana nibishaka tuzongera duhure dukore nk’itsinda.”

Dream Boys ni itsinda ryari rigizwe n’abasore babiri, TMC na Platini, bamaze imyaka irenga icumi bakorana umuziki, bakunzwe mu ndirimbo zinyuranye cyane ko bafite album zirenga esheshatu zose zamaze gusohoka ndetse bamurikiye abakunzi babo.

Kongera guhura nka Dream Boys ngo ni ukubisengera
Platini asigaye aririmba wenyine
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

To Top