Umuhanzi nyarwanda ukorera umuziki we muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, avuga ko nyuma yo kwambika Uwicyeza Pamella impeta y’urukundo igikurikiyeho ari ubukwe ariko ntiyavuga igihe buzabera.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Kanama 2022 ni bwo The Ben yageze mu Rwanda aho aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo cya “Rwanda Re-Birth” kizaba mu mpera z’iki cyumweru taiki ya 6 Kanama 2022 aho yanavuze ko akumbuye umukunzi we.
Abajijwe ikigiye gukurikiraho nyuma y’uko amwambitse impeta, The Ben yavuze ko ari ubukwe ariko atatangaza igihe buzabera kuko ngo ari we bireba n’umukunzi we gusa.
Ati “igikurikiraho ni ubukwe. Ibyo ni twe bireba, ntabwo dushaka ko habaho igitutu.”
Mu Kwakira 2021, bari mu Kirwa cya Maldives giherereye mu Nyanja y’Abahinde mu gice cyo mu magepfo ya Asia aho bari bagiye kuruhuka, The Ben yafashe umwanzuro asaba umukunzi we Uwicyeza Pamella ko yazamubera umugore maze igihe basigeje ku Isi cyose bakakimara bari kumwe, undi yaremeye maze The Ben amwambika impeta ya fiançailles.
Kuva muri 2020 nibwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo The Ben na Pamella bagiye baca amarenga y’uko bakundana, ni nyuma y’uko byari byatangiye guhwihwiswa muri 2019 ariko bakirinda kuba bagira icyo babitangazaho.

Ibitekerezo
-xxxx-
Ku wa 4-08-2022Ubuse chr wa the Ben ntiyarambiwe Koko bagire vuba bimaze kurambirana umwaka wose kko!