Imyidagaduro

Teta Diana yagarutse mu Rwanda

Teta Diana yagarutse mu Rwanda

Umuhanzi Teta Diana umaze imyaka itatu i Burayi yagarutse mu Rwanda, yaje kwitabira igitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Teta Diana wari umaze igihe kinini akorera umuziki mu bihugu by’u Burayi, yageze i Kanombe ahagana saa mbili z’ijoro. Yaje avuga ko akumbuye kubonana n’inshuti, gutembera kuri moto mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko gusura Nyamirambo.

Yavuze ko mu byo yungukiye i Burayi, icy’ingenzi ari ubumenyi bwa muzika n’inshuti.

Teta ati “Icyo nungutse ni inshuti, ni ubumenyi, namenye umuziki, nize byinshi mu bijyanye no kuwukora no kuwucuruza.”

Yahakanye amakuru yasakajwe ko mu Burayi afite umugabo w’umuzungu babanaga mu nzu, ibi byose ngo ni amakuru y’impuha zidafite aho zishingiye.

Ati “Barambeshyera, mu Bubiligi nabaga mu miryango, ayo makuru nanjye yangezeho, ni uburyo bwo gucuruza amakuru atari yo.”

Teta Diana aje mu Rwanda nyuma y’igihe gito asohoye album yise ’Iwanyu’ yatangiye gucuruzwa kuri Amazon. Ikubiyeho indirimbo 12. Yayishyize ku isoko ku mbuga z’umuziki zikomeye nka iTunes na Amazon ku bashaka kuba bayiguze bakazayumva bwa mbere igisohoka ku wa 15 Werurwe 2019.

Iyi album izasohokaho indirimbo nyinshi yakoreye i Burayi aho amaze imyaka itatu ari zo ’Iwanyu’, ’Juru ryanjye’, ’See me’, ’Uwanjye’, ’Burning’, ’Birangwa’, ’Ndaje’, ’Hello’, ’Turn Aound’, ’Call Me’, ’None N’Ejo’, ’Sindagira (Cover)’.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top