Imyidagaduro

MC Nario yanyomoje amakuru yatangajwe ku burwayi bwe

MC Nario yanyomoje amakuru yatangajwe ku burwayi bwe

Umunyakuru MC Nario yavuze ko arwaye ndetse atameze neza ariko na none ahakana ko atigeze ajya muri koma.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amakuru n’amafoto y’umunyamakuru w’imyidagaduro wa SK FM, MC Nario bavuga ko arembye ndetse ko ari muri koma.

MC Nario usanzwe unakora akazi ko gutegura ibirori byo kureshya abakiriya mu tubari kazwi nka ‘Hosting’, yahakanye aya makuru.

Yemeje ko nubwo arwaye atigeze ajya muri Koma kandi ko atigeze anarwarira mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Ati "Sinigeze ngera aho kujya muri koma nta nubwo nigeze njya Kanombe mu Bitaro."

Yakomeje avuga ko arimo gukira ndetse muri iki cyumweru asubira mu kazi nk’bisanzwe.

Ati "Ndimo gukira kandi mu cyumweru gitaha (iki twatangiye) ndajya mu kazi rwose."

"Ndi mu rugo ndimo koroherwa. ’Yesu aramubwira igendere kuko kwizera kwawe kuragukijije,’ nanjye ni uko rero."

MC Nario wirinze kuvuga byinshi ku burwayi bwe, bigaragara ko bwatumye anyura mu bihe bigoye n’uburibwe bukabije bitewe n’amagambo yakomeje gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze ubona arimo yambaza Imana ngo imukure muri ibyo bihe.

MC Nario yanyomoje amakuru yavuzwe ku burwayi bwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top