Imyidagaduro

Tanasha yasubiye Kenya, asinyana amasezerano na kompanyi ikomeye

Tanasha yasubiye Kenya, asinyana amasezerano na kompanyi ikomeye

Umunyamakurukazi akaba n’umuhanzi wo muri Kenya, Tanasha Donna Oketch, nyuma yo kubyarana na Diamond ndetse akaba yari amaze iminsi aba muri Tanzania yasubiye iwabo muri Kenya aho yahise asinyana amasezerano na kompanyi ya Spoton Vacations.

Uyu mugore w’imyaka 24, abantu bari bamaze kumenyera ko ari umunyamakuru yamaze no kwinjira mu buhanzi aho amaze gusohora indirimbo 2 kuva muri Mata.

Nyuma yo gusohora izi ndirimbo bikaba byamuhesheje amasezerano yo kuba ambasaderi wa kompanyi yo muri Kenya ya Spoton Vacations ifasha abantu kubashakira aho baruhukira hirya no hino ku Isi kubabyifuza badafite umwanya wo kubyikorera, ubabwira aho ukeneye uko hameze bo bakahagushakira.

Ibi Tanasha yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, aho yavuze ko ubu ari ambasaderi w’iyi kompanyi, uwaba yifuza kuruhuka neza yamwegera.

Mu Kwakira 2019, Tanasha Donna nibwo yibarutse imfura y’umuhungu yabyaranye na Daiamond, akaba umwana wa 4 Diamond nyuma y’abandi uyu muhanzi yabyaye.

Arimo asinya
Tanasha yamaze kuba ambasaderi wa Spoton Vacation
Tanasha ubu ari Kenya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top