Tanasha yashotoye Zari na Hamisa Mobeto bahoze bakundana na Diamond
Tanasha Donna, umunyakenyakazi ukundana na Diamond ndetse unaherutse kumubyarira umwana w’umuhungu, yifatiye ku gahanga abantu bifashisha imbuga nkoranyamabaga bakagerageza gukurura abahoze ari abakunzi babo, abantu bakaba bahise bavuga ko ari kubwira Mobeto na Zari bahoze bakundana na Diamond.
Ni ubutumwa uyu mugore yanyujije kuri Instagram, yavuze ko nta mpamvu yo kwirirwa umuntu atekereza kubitamufitiye akamaro, ngo abantu bakunze kwirirwa bashyira amafoto mashya ku mbuga nkoranyambaga mu rweo rwo kureshaya abahoze ari abakunzi babo atari byo kuko n’ubundi badateze kubagarukira.
Yagize ati“ntugahangayikishwe n’ikintu kitagize icyo gisobanuye kuri wowe, nk’uwo mwahoze mukundana kuko nta kintu na kimwe kuri wowe kimukurura, ntabwo yakongera kuba umukunzi wawe ukundi.”
Yakomeje agira ati“kugaragaza amafoto mashya, imodoka nyinshi, imideli kugira ngo umukurure, ni kimwe no gukoresha igicucu cyawe ngo wongere winjirie mu mutima we, cyangwa kwifotozanya n’undi mugabo kugira ngo umutere ishyari. Ibyo ni uguta umwanya w’ubusa.”
Tanasha yanditse ibi mu gihe mu minsi ishize Hamisa Mobeto yashyize ifoto ku mbuga nkoranyambaga agaragaza imodoka nshya aho yavugaga ko ari impano y’iminsi mikuru yahawe.
Zari we amaze igihe avuga ko ari mu rukundo n’umugabo wo muri Afurika uzwi nka King Bae ariko akaba yaranze kugaragaza isura ye.
Abakurikirana Tanasha kuri Instagram, bakaba benshi barahise bahuriza ku kuba uyu mugore usanzwe ari umunyamakuru abo arimo kubwira ari abahoze ari abakunzi ba se w’umwana we.

Ibitekerezo