Imyidagaduro

Symphony Band yarokotse urupfu

Symphony Band yarokotse urupfu

Itsinda ry’abasore b’abahanzi bagize "Symphony Band" barokotse impanuka y’imodoka iba yatwaye ubuzima bwabo ariko Imana igakinga akabiko.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa 20 Kamena 2022 ubwo barimo berekeza Remera gutaramirayo.

Hari nyuma y’uko aba basore bari bamaze gucuranga muri Serena Hotel, mu nama y’Ihuriro ry’Abagore bo muri ‘Commonwealth’.

Bahise bafata umuhanda berekeza Gisimenti n’aho bari bagiye gucuranga, ubwo barimo bamanuka berekeza kuri "Feux Rouge" za Payage, uwari ubatwaye yanyuze ku modoka ariko ananirwa gusubiza imodoka ye mu ruhande yagenderagamo maze ihita yikaraga ireba aho ivuye.

Nta n’umwe wakomeretse cyangwa ngo agire ikindi kibazo cyane ko bahise babona indi modoka bakomeza Gisimenti bataramira abanyarwanda bari babategereje.

Symphony Band yakoze impanuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top