Ntabwo nakinira Rayon Sports - Byiringiro Lague werekanye icyo ubuyobozi bwa Police FC budakora
Rutahizamu wa Police FC uheruka guhagarikwa, Byiringiro Lague yavuze ko ubuyobozi bw’iyi kipe bukwiye kwisubiraho bugashyira igitutu ku bakinnyi n’aho ubundi nta kintu bazageraho.
Lague wahagaritswe igihe kitazwi yabigarutseho mu kiganiro The Choice Live aho yavuze ko yahagaritswe nyamara yari arwaye.
Kuri we abona ibye na Police FC byararangiye atazongera kuyikiranira kuko ari ku mpera z’amasezerano.
Abajijwe niba azerekeza muri Rayon Sports, yabihakanye avuga ko nta kipe yo mu Rwanda azakinira kuko Shampiyona iri ku rwego rwo hasi, abona ntacyo yamufasha.
Ati "Ntabwo nakinira Rayon Sports. Nta kipe yo mu Rwanda nshaka kongera gukinira. Ntabwo byashoboka. Shampiyona yo mu Rwanda ntabwo iri ku rwego nifuza gukinaho. Bitewe n’ahantu nshaka kugera ntabwo shampiyona yo mu Rwanda iri ku rwego rwanjye ku giti cyanjye."
Abajijwe icyo yabwira ubuyobozi bwa Police FC, yavuze ko bagomba gushyira igitutu ku bakinnyi, ahamya ko iyo bashyirwaho igitutu iki gikombe baba baragitwaye.
Ati "Icyo nabavwira bashyire igitutu ku bakinnyi. Buriya niho andi makipe atandukanira na APR FC, aho kunganya watsindwa. Muri APR FC muranganya cyangwa mugatsindwa umuyobozi akaza afite umujinya mwinshi cyane ariko muri Police FC mushobora kunganya imikino itatu cyangwa ine, umuyobozi akaza akababwira ngo bibaho. Iki gikombe cyari icya Police FC. "
Byiringiro Lague yakiniye APR FC yo mu Rwanda ahita yerekeza muri Sandvikens IF muri Sweden, hari mbere y’uko agaruka mu Rwanda gukinira Police FC.

Ibitekerezo