Imyidagaduro

Umunsi Isimbi Model yumvishe ahuzwe abagabo burundu

Umunsi Isimbi Model yumvishe ahuzwe abagabo burundu

Isimbi Model yahishuye ibihe by’ukumeneka k’umutima yanyuzemo ubwo yamaraga kumenya ko atwite inda y’imfura ye gusa uwamuteye inda akamuhemukira, byatumye yumva ahunzwe ibyo kongera kujya mu rukundo igihe kinini.

Isimbi Vestine wamenyekanye mu bikorwa byo kumurika imideli nka Isimbi Model yavuze uburyo yisanze ku myaka 21 afite inshingano zo gutangira kwita ku mwana yabyaranye n’uwo yari yahaye umutima wose akaza kuwuterera inyoni ndetse byaje byiyongera ku kuba yari amaze hafi ubuzima bwe bwose ari impfubyi.

Mu kiganiro na Mom Pod, Isimbi Model yasobanuye ko nyuma yo kumenya ko atwite yahise agira umubabaro udasanzwe, ahurwa ibyo kongera gukundana n’umugabo ndetse ibi byose byakurikiwe no kubaho mu buzima bubi.

Ati ”Iyo ukimara kumenya ko ugiye kurera umwana wenyine, urabanza ukagira umubabaro udasanzwe, hanyuma by’umwihariko njyewe nahuzwe abagabo ntangira kwishyiramo ko ntazanigera nongera gushaka ukundi.”

Uyu mubyeyi w’abana babiri magingo aya akomeza ashimangira ko akimara gutereranwa n’uwo babyaranye yaniyumvisemo igihombo kidasanzwe cyo kubura uburyohe bw’ibyishimo biva mu kugira umugabo ndetse no gushinga umuryango byari inzozi ze zo mu buto nyuma y’uko umwe mu babyeyi be yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubwo yari umwana muto cyane.

Ati ”Nkimara kumenya ko ntwite mbere yo gukora ubukwe numvishe hari ikintu nibwe kandi gikomeye, gushinga umuryango wawe kuko nahoraga mbyifuza, nshaka kubona iyo shusho yo kugira umugabo n’abana kuko ntabwo nakuze mbibona.”

Isimbi yanerekanye ko guhera icyo gihe yahise atangira gusenga mu buryo bukomeye asaba Imana kuzamushumbusha undi mugabo umukunda by’ukuri ndetse ibirenze ibyo akazamukundira umwana kabone nubwo batamubyaranye.

Mu ntango z’uyu mwaka nibwo Isimbi n’umugabo we, Shaul Hatzir batangaje ko bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana wabo w’umukobwa nyuma yo gutegereza igihe kigera ku myaka irindwi baraburaniwe.

Isimbi Model yavuze ko yigeze kuzinukwa ibyo gushaka umugabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top