Yampano yatangaje ko yamaze kubabarira abantu bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’amashusho y’urukozasoni aherutse gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga amwerekanamo ari kumwe n’umugore we, anavuga ko yifuza ko basabirwa imbabazi.
Ibi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yabigarutseho mu ibaruwa ndende yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 13 Gicurasi 2026, aho yavuze ko yafashe icyemezo cyo kwikuramo inzika kugira ngo atangire ubuzima bushya butarangwamo amakimbirane n’agahinda.
Yagize ati “Ndifuza gusabira imbabazi umuntu wese waba afungiye ikibazo gifitanye isano n’ibyabaye hagati yanjye n’ibintu byagiye bivugwa kuri njye. Ntabwo nifuza gukomeza kubaho mu mwuka w’amakimbirane, urwango cyangwa guhorana ibikomere.”
Yakomeje asobanura ko yifuza gutangira indi paji mu buzima bwe, akita ku bikorwa bye bya muzika no ku mahoro yo mu mutima, agaragaza ko kuri we kubabarira ari ikimenyetso cy’ubutwari kurusha kubika inzika.
Ati: “Kubabarira si intege nke, ahubwo ni amahitamo yo guhitamo amahoro aho guhitamo inzika.”
Aya magambo ya Yampano aje mu gihe abantu bane bakomeje gukurikiranwa n’ubutabera kubera iki kibazo. Abo ni Uzabacyiriho Cyprien uzwi nka Djihadi, Papy Nestor, Ishimwe Francois Xavier ndetse na Kalisa John uzwi nka K-John.
Mu gihe Djihad, Papy Nestor na Francois Xavier bafungiye muri gereza ya Mageragere, K-John we akurikiranywe ari hanze.
Tariki ya 17 Ukuboza 2025, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwasomye umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’abaregwa muri iyi dosiye.
Nyuma yo kumva ibisobanuro by’impande zombi no gusuzuma ibimenyetso byatanzwe, urukiko rwemeje ko K-John akurikiranwa adafunzwe, mu gihe abandi bakomeza gukurikiranwa bafunzwe kubera impamvu zikomeye urukiko rwagaragaje ko zibashinja.

Ibitekerezo