Imyidagaduro

Simba, Simba, Simba - Mu Rwanda Diamond yakiriwe nk’Intare ku rubyiniro(AMAFOTO)

Simba, Simba, Simba - Mu Rwanda Diamond yakiriwe nk’Intare ku rubyiniro(AMAFOTO)

‘Simba’, ‘Simba’, ‘Simba’, ni ko umuhanzi Diamond Platnumz yakiriwe n’abakunzi ba muzika mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival, uyu muhanzi akoreye amateka i Kigali aho yerekanye ko mu muziki yamaze gufata Afurika y’Iburasirazuba nta wundi bahanganye.

Iyi Ntare ya Morogoro, Abanyarwanda bashimangiye ko niba hari ahantu yandika ibihugu afitemo abakunzi benshi akwiye kongeramo u Rwanda, byari igitaramo gisoza ibitaramo bya Iwacu Muzika Festival byari bimaze iminsi bizenguruka igihugu, cyaraye kibaye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kanama 2019.

Ibi bitaramobyahereye i Musanze mu Majyaruguru, hakurikiraho Iburenerazuba mu karere ka Rubavu, mu Majyepfo mu karere ka Huye aho ibitaramo byo mu Ntara byosorejwe i Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba, igitaramo cyo kubifunga uyu mwaka kikaba cyabereye mu mujyi wa Kigali muri Parking ya Stade Amahoro.

Diamond Platnumz akaba yari yatumiwe muri iki gitaramo cyo kubisoza cyabereye muri Parking ya Stade Amahoro kuri uyu wa 17 Kanama 2019.

Uyu muhanzi wari we nyamukuru muri iki gitaramo, akaba yafatanyije n’abandi bahanzi nyarwanda barimo Intore Masamba, Bull Dogg, Itorero ry’Igihugu Urukerereza, Safi Madiba, Bruce Melody, Queen Cha, Nsengiyumva (Igisupusupu), Bushali, Marina, Amalon na Sintex.

Saa 18:53’, Itorero ry’igihugu Urukerereza ni ryo ryabimburiye abandi bahanzi kugera ku rubyiniro, mu njyana gakondo abasore bahamiriza, abakobwa babyina bishimiwe cyane n’ibihumbi byaje muri iki gitaramo.

Sintex ni we muhanzi wakurikiyeho ku rubyiniro ahagana mu ma saa 19:30’, uyu musore yaririmbye indirimbo ze zitandukanye nka ‘You and I’, ‘Byina’, ‘Super Star’ ageze ku ndirimbo ze 2 zikunzwe muri iyi minsi ‘Twifunze’ na ‘Akuka’ biba ibindi b’indi.

Itorero ry’Igihugu Urukerereza ku rubyiniro

Sintex ni we wahise uza kurikorera mu ngata

Mu ndirimbo ‘Like That’, ni yo Marina yinjiriyeho ku rubyiniro, yanaririmbye ‘Ni wowe’. Uyu muhanzikazi ukunzwe cyane muri iyi minsi, yageze ku ndirimbo ‘Marina’ maze abafana barishima cyane bitewe n’uburyo we n’abakobwa bari kumwe bayibyinnye batigisa ikibuno.

Uyu muhanzikazi yakurikiwe na Amalon waririmbye indirimbo ze ‘Impanga’ na ‘Derila’, byari bimaze kugera saa 20h zirengaho iminota mike.

Saa 20:40’, Queen Cha yari ageze ku rubyiniro aho yahereye ku ndirimbo ye yise ‘Promise’, akurikizaho ‘Twongere’ yakoranye na Bruce Melody. Yageze ku ndirmbo yakoreye Rayon Sports yitwa ‘We are the winners’ maze abantu ibihumbi n’ibihumbi bitera hejuru bigaragaza ko bihebeye iyi kipe.

Mu ndirimbo Kanjogera", "Mama Shenge" na "Nyaruguru”, Intore Masamba ni we wakurikiyeho.

Marina ku rubyiniro

Uyu muanzikazi yahise akurikirwa na Amalon

Queen Cha yasusurukije abantu mu ndirimbo ze zitandukanye

Mu mjyana gakondo, Intore Masamba yerekanye ko igifite abakunzi benshi

Mu njyana nshya yise Kinyatrap, Bushali yinjiye ku rubyiniro yakirwa n’abantu benshi cyane biganjemo urubyiruko, uyu musore yariribye indirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Zunguzayi iri kuri Alubumu yise ku ‘Gasima’.

Saa 21:42’, Safi Madiba yinjiye ku rubyiniro mu ndirimbo ye ‘Kimwe Kimwe’, yaririmbye Nisamehe, Got It yakoranye na Meddy asoreza kuri Kontwari indirimbo ikunzwe cyane. Uyu muhanzi wahoze muri Urban Boys yeretswe ko yishimiwe cyane.

Saa 22h zirengaho iminota mike, umuraperi rukumbi wari mu bagomba kuririmba, Bull Doggg yinjiye ku rubyiniro, yaririmbye Mechament aho yafatanyaga na bakunzi ba rap kuririmba indirimbo ze za kera. Yaririmbye indirimbo ze ‘Nk’Umusaza’, ‘Cinema’ n’izindi.

Hakurikiyeho Nsenguyumva Francois [Igisupusupu], agihamagarwa ibintu byahise bihindura isura, abantu barahaguruka barasakuza cyane bitewe n’uburyo uyu musaza akunzwe cyane muri iyi minsi, mu ndirimbo ze 3, ‘Mariya Jeanne’, ‘Icange’ na ‘Rwagitima’ yaririmbiye abari bahari ava ku rubyiniro batabishaka.

Umuhanzi wasoje urubyiniro mbere y’uko hazaho Diamond ni Bruce Melodie winjiye ku rubyiniro saa 22:51’ aririmba ‘Umuhungu wa muzika’ yahuriyemo na Fireman, avangamo iyitwa ‘Amashuri’ yakoranye na Ama G, ‘Am Back’ yakoranye na Jay C ahita yanzika n’indirimbo ‘Ikinyarwanda’ yakoranye na Riderman.

Bushali mu njyana ya Kinyatrap, yinjiye ku rubyiniro yipfutse isura

Safi Madiba yari afite umubyinnyi w’umukobwa watangaje benshi

Bull Dogg yabwiye abafana ko atishimiye uko bamwakiriye

Nsengiyumva Francois[Igisupusupu], yerekanye ko indirimbo ze zamaze kugera mu mitima ya benshi, ni we muhanzi nyarwanda wishimiwe kuruta abandi

Bruce Melody ni we waririmbye nyuma y’abandi bahanzi nyarwanda

Saa Sita zibura iminota 10, ni bwo uyu muhanzi yinjiye ku rubyiniro yakiranwa ubwuzu bwinshi bigaragara ko bari bamutegereje ari benshi.

Diamond Platnumz yabajije ni ba biteguye kurya umuziki ubundi ahita ahera ku ndirimbo ye aherutse gusubiramo ‘Tetema.’

Uyu muhanzi ukunzwe cyane muri Afurika, abanyatrwanda bamweretse ko bakunda kandi bishimira ibihanano bye, yaririmbye indirimbo ze zitandukanye nka ‘Inama’ yakoranye na Fally Ipupa yanabyinnye abari bahari bakamukurira ingofero.

Uyu muhanzi uheruka gutaramira abanyarwanda muri 2017 mu gitaramo cya Rwanda Fiesta, yakiriwe n’abafana baririmba akazina ka gatazirano ke akunda kwiyita ka ‘Simba’, yaririmbye The One”, “Ntampata Wapi”, “Mbagala’’, "Tandale" n’izindi.

Yaririmbye mu buryo bwa Semi –Live ariko yashimishije abanyarwanda nk’uko bari babyiteze, dore ko yavuye ku rubyiniro benshi batabishaka.

Diamond yasusurukije abantu baremera

Yashimishije abanyarwanda mu mbyino ze

Abantu bo bari benshi cyane

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top