Imyidagaduro

Shakira yahamagajwe n’urukiko ashinjwa kunyereza imisoro

Shakira yahamagajwe n’urukiko ashinjwa kunyereza imisoro

Shakira, umuririmbyi ukomoka muri Colombia wabiciye bigacika ku Isi, yahamagajwe n’urukiko rw’i Barcelona muri Espagne ashinjwa kunyereza imisoro y’ama-euros miliyoni 14.5.

Mu rwandiko rwasohowe, Urukiko Rukuru rwa Catalonia, aho uyu muririmbyi abana n’umukunzi we Gerard Piqué havugwamo ko agomba kuzitaba umucamanza muri Kanama i Esplugues de Llobregat.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugore w’imyaka 42 y’amavuko akekwaho kutishyura imisoro muri Espagne kuva mu 2011 kugeza mu 2014 nubwo yahakoreraga.

Ikirego cye gihera mu 2012 kugeza mu 2014 bitewe n’uko kuregera kutishyura imisoro byarengeje igihe ku mwaka wabanje atabikozemo wa 2011 nk’uko bigenwa n’itegeko muri icyo gihugu.

Kuva Shakira yatangira kubana na Gerard Piqué mu 2011 yahise ahindura aho yari atuye ajya kuba muri Espagne bidahinduka mu 2015. Ubu aba bombi bafitanye abana babiri b’abahungu. Mbere y’icyo gihe yari muri Bahamas.

Ibi ariko byahinyujwe n’ubuvugizi bw’ubushinjacyaha mu mwaka ushize bwabwiye AFP ko bidahamanya n’ukuri kwa Shakira n’umuryango we.

Ubuvugizi bwa Shakira bwemeza ko kugeza mu 2014 yakoreye amafaranga ye menshi mu bitaramo byaberaga hanze y’igihugu kandi atigeze ahaba mu gihe kirenga amezi atandatu asabwa kugira ngo umuturage atangire gusoreshwa.

Shakira yahamagajwe n’urukiko ashinjwa kunyereza imisoro

Shakira ufite inkomoko muri Colombia yakunzwe mu ndirimbo "Hips Don’t Lie", "Can’t Remember to Forget You", "Chantaje" n’izindi.

Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Amerika y’Amajyepfo no ku yindi migabane, yakuriye mu Mujyi wa Barranquilla atangira kugaragaza impano akiri mu mashuri akuze yigaragaza nk’ufite ubuhanga budasanzwe mu njyana ya Pop.

Yakoreye umuziki muri Sony Music guhera mu 1990, kugeza ubu amaze gucuruza kopi z’indirimbo zirenga miliyoni 125 ku Isi hose, zirimo miliyoni 25 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite ibihembo yahawe birenga 255 mu muziki birimo bibiri bya Grammy Awards na 12 bya Latin Grammy Awards.

Shakira n'umuryango we uba muri Espagne
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top