Umuhanzi w’icyamamare mu Rwanda, Bruce Melodie ndetse na Mbabazi Shadia wamamaye kuri Instagram nka Shaddyboo bafunze bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Aba bombi batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize bakaba bafungiye ahahoze Kaminuza y’uburezi ya KIE ahashyirwa abantu barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.
Umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, CP Jean Bosco Kabera yahamije aya makuru aho yabwiye Umuseke ko ibi byamamare byafashwe nyuma yo kurenga kuri aya mabwiriza.
Yagize ati"Ayo makuru ni yo. Bafashwe muri Weekend bari kunywa, baracuranga, mbese muri make bakurikiranyweho kwica amabwiriza areba buri munyarwanda yo kwirinda COVID-19.”
Mu mpera z’icyumweru gishize, Shaddyboo abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yashyizeho post itaramazeho umwanya, abaza polisi niba bafite uburenganzira bwo kwinjira mu rugo rw’umuntu mu nzu ikamusaka nta cyangombwa ibifitiye, yibazaga icyo cyangombwa cyaba kimaze mu gihe bagiye gusaka umuntu ntacyo bafite.
Bruce Melodie na Shaddyboo bashobora gufungwa iminsi 5 ndetse bakishyura n’amande kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakoresha ibirori mu ngo.

Ibitekerezo
ferdinand
Ku wa 16-08-2020Ok ndi urusizi
kirazira kutubahiriza amabwiriza areba umunyarwanda wese imbabazi mwabahaye nizo rwose murakoze.
ferdinand
Ku wa 16-08-2020Ok ndi urusizi
kirazira kutubahiriza amabwiriza areba umunyarwanda wese imbabazi mwabahaye nizo rwose murakoze.
Samson
Ku wa 15-08-2020Bibaho ibyo, kd nanone ntibarekwa guhanwa ngo nabasitari!
Lambert
Ku wa 11-08-2020Nta kundi bihangane
Lambert
Ku wa 11-08-2020Nta kundi bihangane
Lambert
Ku wa 11-08-2020Nta kundi bihangane